Perezida Suluhu Anengwa Kubuza Urubyiruko Kuvuga Ibitagenda Iwabo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan aranengwa na bamwe mu bahoze bakomeye muri Politiki yo  mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kubera ibyo uwo muryango wise  guca intege ibikorwa by’urubyiruko rw’ab’ubu bita Generation Z.

Umwe muri abo bamunenga kubera iyi mpamvu ni David Maraga wigeze kuyobora Urukiko rw’ikirenga muri Kenya.

Maraga avuga ko hari amakuru yamenye y’uko Suluhu aherutse  gusaba ubufatanye bwa Kenya mu guhangana n’ibyo yise ‘ibikorwa by’urubyiruko rwa Gen Z bihungabanya umutekano’, ibi akaba yarabivuze mu gihe Perezida William Ruto yari yasuye Tanzania.

Bamwe bemeza ko ibyo bigaragaza mu buryo bufatika kwibasira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’urubyiruko kandi ari rwo ibihugu byose biba bishingiyeho ejo habyo hazaza.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko Kenya na Tanzania biramutse bishyize mu bikorwa ibyo kubuza urubyiruko kuvuga ibyo rufite ku mutima byaba ari intambwe isubira inyuma mu guteza imbere uburenganzira bwa mu muntu mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga, yagize ati: “Mbabajwe cyane n’amagambo bivugwa ko yavuzwe na Perezida Samia Suluhu… Birababaje kuba bivugwa ko aba Baperezida bombi baganiriye uko bafatanya mu ‘gucecekesha’ urubyiruko rwa Gen Z muri Kenya na Tanzania.”

Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga. Ifoto@ Creaw Kenya

Ni ibintu avuga ko byaba biteye agahinda, akabihuza n’ibiherutse kuba ku rubyiruko rwamaganye ibyavuye mu matora ya Perezida wa Tanzania aheruka kuba mu mwaka wa 2025.

Maraga kuri X yanditse ati: “ Aya magambo aje hashize igihe gito Perezida Suluhu ahawe raporo na Komisiyo yakoze iperereza ku bwicanyi bwabaye mu gihe cy’amatora yo ku wa 29, Ukwakira, 2025 na nyuma yayo, aho abantu barenga 518 bapfuye, benshi bishwe n’amasasu. Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urabiryozwa.”

Maraga yanagarutse ku bibazo by’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu karere barimo Boniface Mwangi wo muri Kenya  na Agather Atuhaire, umunyamakuru ukaba n’impirimbanyi ya politiki muri Uganda bahohotewe mu bihe n’ahantu bitandukanye, akagaragaza ko kudahana abanyamakosa biri kugabanya icyizere abaturage bafitiye inzego za Leta.

Asanga kandi hari ubufatanye bushingiye ku gitugu buri kubakwa na Perezida Suluhu na Ruto bushobora gusubiza ‘akarere kacu mu butegetsi bw’igitugu’

Kuri we, iyo migirire ntiyatuma Afurika y’Uburasirazuba itera imbere mu gihe abayobozi bakandamiza abatavuga rumwe na bo kandi bakica uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage cyane ubw’urubyiruko.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *