Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Patrick Nduhungirehe niwe uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa iri bubere i Nairobe guhera kuri uyu wa Mbere.
Mbere y’uko iyi nama itangira ku mugaragaro itangijwe na Perezida William Ruto, Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Malawi witwa Dr. George Chaponda.
U Rwanda rufitanye umubano mwiza na Malawi ushingiye ku nzego z’ubutwererane mu bukungu, ubufatanye mu by’umutekano n’ibindi bireba inyungu za Kigali na Lilongwe, umurwa mukuru wa Malawi.

Abakuru b’Ibihugu barimo Joseph Nyuma Boakai Sr wa Liberia, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Duma Gideon Boko wa Botswana, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ubu bamaze kugera muri Nairobi.
Ni inama igomba kwitabirwa n’abantu 4000, bazaganira n’abayobozi bo mu Bufaransa k’ubufatanye na Afurika mu guteza imbere ibiganiro, ubucuruzi, ishoramari, guhanga udushya mu ikoranabuhanga n’iterambere rirambye Afurika izafatanyamo na Paris.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje kandi ko iyi nama izibanda ku kugeragaza ibisubizo bihamye byafasha mu guteza imbere Afurika.
Soma indi nkuru bijyanye:

