U Rwanda Na Amerika Mu Guteza Imbere Ingufu Za Nikileyeri

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Usta Kaitesi niwe wayasinye mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Amerika yo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu buryo bw’amahoro no guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri uru rwego.

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, Dr. Usta Kaitesi, hamwe na Renee Sonderman, Umunyamabanga w’Agateganyo wungirije mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe kugenzura intwaro n’imikoreshereze yazo.

Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kongera ubushobozi mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, cyane cyane mu nzego z’ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi n’inganda.

Bukibiyemo n’ingingo y’uko buzagira uruhare mu kohereza abanyeshuri n’impuguke z’Abanyarwanda muri Amerika bahabwe ubumenyi bwisumbuye muri iryo koranabuhanga.

Impande zombi zizafatanya no mu bushakashatsi, gusangira amakuru n’ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi no gushyigikira imishinga ishobora guteza imbere iterambere rirambye.

Impande zombi zagaragaje ko zishaka gukomeza gukorana mu buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu mahoro no kurengera ibidukikije.

Ku rundi ruhande, hari andi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Tanzania mu mikoranire muri urwo rwego rw’ingufu.

Ni amasezerano ajyanye n’ubushake bw’ibihugu byombi mu gufatanya mu nzego z’ingenzi nk’ingufu,  kubaka ibikorwaremezo by’ingufu, ubufatanye mu guteza imbere ingufu zisubira kubakira ibigo byo mu bihugu byombi ubushobozi binyuze mu bufatanye buhamye hagati y’ibihugu byombi.

Uruhande rw’u Rwanda rwasinyiwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr. Jimmy Gasore naho ku rwa Tanzania hasinya  Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania, Deogratius John Ndejembi.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan nibo bayoboye iki gikorwa.

Abakuru b’ibihugu byombi nibo bahagarariye isinywa ry’ayo masezerano.

U Rwanda rumaze imyaka rushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo by’ingufu zizewe kandi zirambye, aho ikoreshwa rya nucléaire rifatwa nk’imwe mu nzira zafasha igihugu kongera ingufu zikenewe mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *