Abahanga ba WHO bari gukorana na bagenzi babo bo muri za Kaminuza ngo harebwe niba imiti cyangwa inkingo zisanzwe zikoreshwa mu kuvura Ebola zakoreshwa, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri Ebola ya Bundibugyo muri iki gihe yibasiye DRC na Uganda.
Uburyo buri gukoreshwa muri iki gihe ni ubwo kugerageza gukoresha iyo miti mu buryo bw’igerageza abahanga bita ‘clinical trials’ ngo harebwe niba hari ubushobozi runaka iyo miti yaba yifitemo bwaherwaho hahangwa indi yahangamura iki cyorezo.
Hari kurebwa kandi niba ubwo buryo buramutse bubonetse, bwaba ari ubwo kwizerwa butekanye k’uburyo bwatanga ibisubizo byizewe.
WHO yateguye inama nyinshi z’impuguke ngo hasuzumye inkingo n’imiti iri kugeragezwa kuri iyo virusi, abakozi biri shami bakaba bamaze iminsi bahura n’itsinda rishinzwe ibijyanye n’inkingo za Ebola kugira ngo harebwe uruhare rw’inkingo za Ebola zisanzwe zemewe mu guhangana n’iyi ya Bundibugyo.
Nubwo kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo byemewe ku rwego mpuzamahanga byahangamura Ebola ya Bundibugyo, WHO yagaragaje ko hari imiti n’inkingo bitanga icyizere ko ari yo ikwiye kwitabwaho mu bushakashatsi.
Inzego z’ubuzima muri Uganda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zamaze gushyiraho ihuriro rigomba gukorana na WHO mu guteza imbere ubwo bushakashatsi.
Umuti ziri kwibandaho mu kazi kazo, ni uwitwa MBP134 (monoclonal antibody) ukozwe mu bwoko bwa poroteyine zihariye zitwa ‘monoclonal antibodies’.
‘Monoclonal antibodies’ ni poroteyine zidasanzwe zikorerwa muri laboratwari zigasa cyane n’ubwirinzi busanzwe bw’umubiri (antibodies).
Zikozwe ku buryo zimenya kandi zigafata ikintu kimwe cyihariye (target), nk’agace kari kuri virusi, ku ngirabuzimafatizo za kanseri, cyangwa ku zindi ndwara.
Ijambo “monoclonal” risobanura ko zose zikomoka ku bwoko bumwe bw’uturemangingo bityo zikaba zisa kandi zikibanda ku ntego imwe.
Uwo muti rero wakozwe kugira ngo ushobore gukora ku bwoko butandukanye bwa Ebola harimo n’iya Bundibugyo.
Undi muti abahanga bari gukorana ngo barebe ibyawo ni ‘Maftivimab®’.
Uyu ni umuti wamenyekanye cyane nk’igice cy’imiti ikoreshwa kuri za Ebola zimwe na zimwe, cyane cyane mu bushakashatsi bwo kurwanya virusi zo mu muryango wazo witwa ‘orthoebolavirus’.
Umuti wa ‘remdesivir’ nawo usanzwe urwanya virusi, wigeze no gukoreshwa mu gihe isi yari ihananye na COVID-19, unakorerwaho ubushakashatsi kuri Ebola.
Hanashimangiwe ko hakwiye kugeragezwa guhuza umuti wa ‘monoclonal antibody’ na ‘remdesivir’ mu gukumira ubwandu ku bantu bahuye n’abarwaye Ebola.
Ikindi ni uko abahanga basanga umuti wa ‘obeldesivir,’ umuti unyobwa, ari wo utanga icyizere kurusha indi mu gukingira abantu bahuye n’abanduye iyo ndwara.
Kugira ngo ibyo bigerweho neza, abakozi ba WHO bavuga ko igikwiye cya mbere ari ukumenya no gukurikirana neza abahuye n’abanduye Ebola gusa bikaba bitoroshye mu bice byinshi bya DRC kubera intambara, imiturire n’imibereho mibi by’abaturage.
Hari kandi abandi bahanga basanze urukingo rwa ‘rVSV Bundibugyo vaccine’ ari rwo rufitiwe icyizere kurusha izindi, rukaba rufata amezi hagati ya arindwi n’icyenda mbere yo kuba rwageragezwa mu bushakashatsi.
Urundi ni urwa ‘chAdOx1 Bundibugyo’ rushobora kuboneka mu mezi abiri cyangwa atatu ngo rutangire kugeragezwa, nubwo hagikenewe andi makuru y’ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa.
Impuguke zavuga ko urukingo rwa dose imwe rwakoreshwa ku bantu bahuye n’abanduye, naho urwa dose ebyiri rwagakoreshwa ku bantu bafite ibyago byinshi byo guhura n’icyorezo, nk’abaganga n’abakora ubutabazi, abanyamakuru, abashinzwe umutekano n’abandi.
Hagati aho, hasesenguwe uruhare rwa ‘Ervebo’, nk’urukingo rukumbi rwemewe kuri Ebola, ariko rwemewe gusa kuri Ebola isanzwe igaragara muri Afurika.
Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’ubushakashatsi, WHO ivuga ko hakomeje gukoreshwa uburyo busanzwe bwafashije mu guhangana na Ebola mu myaka yashize.
Burimo gukurikirana indwara, gupima no gusuzuma abantu vuba, gukurikirana abahuye n’abarwayi, gushyira abarwayi mu kato no kubitaho hanirindwa ko bwagera ku bandi benshi barimo n’abari mu bitaro.

