Imyaka Itanu Iri Imbere Ni Ingenzi Mu Kugeza u Rwanda Ku Majyambere

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Iterambere ry'u Rwanda rirakataje n'ubwo hakiri ibitaranoga.

Raporo y’u Rwanda yo kwisuzuma rutibereye ku ntambwe rwateye ngo rugere ku iterambere rirambye yerekana ko rugeze ahashimishije ariko, nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa abivuga, imyaka itanu iri imbere ni ingenzi muri urwo rugendo.

Mu ijambo ry’iriburiro yanditse muri iyi raporo ya paji 170 yitwa Voluntary National Review – VNR ya 2026, Murangwa yanditse ko mu myaka itanu iri imbere igihugu gikwiye kuzaba cyarageze ku ntera ifatika mu majyambere kugira ngo kigere ku iterambere rirambye kiyemeje bitarenze umwaka wa 2030.

Iyi raporo ishingiye ku nsanganyamatsiko mpuzamahanga igira iti: “Ibikorwa bihindura ubuzima, bibereye bose, bishingiye ku guhanga udushya no guhuza imbaraga kugira ngo Gahunda ya 2030 n’Intego z’Iterambere Rirambye bigere ku hazaza harambye kuri bose.”

Murangwa avuga ko iyo nsanganyamatsiko ihura neza n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda, ikagaragaza ko hakenewe kwihutisha ibikorwa binyuze mu buryo buhuriweho, budaheza kandi bushingiye k’uguhanga udushya.

Inagaragaza akamaro ko kongera ubufatanye hagati y’inzego kugira ngo hakemurwe ibibazo by’iterambere muri iki gihe biri guhura n’ingorane zishingiye ku bibera ku isi bihinduka umunsi ku wundi, bikagakorwa ari nako harebwa ko inyungu zigera ku baturage benshi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Murangwa Yusuf ati: “ Kuva u Rwanda rwashyira ahagaragara Raporo ya VNR ya kabiri mu 2023, rwakomeje gutera intambwe ishimishije mu rugendo rwo kugera ku Iterambere Rirambye nubwo rwakomeje guhangana n’ibibazo bikomoka ku mpinduka ziri ku rwego rw’isi no mu gihugu imbere.”

Asanga ishoramari ryashyizwe mu guteza imbere abantu, ibikorwa remezo, guhanga udushya, kurengera abatishoboye, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza, ryaratanze umusaruro ugaragara mu mibereho myiza y’abaturage no mu kubaka ubukungu burambye, budaheza kandi bushobora guhangana n’ibibazo.

Izi gahunda zafashije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye, zinongerera igihugu ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya no kubyaza umusaruro amahirwe mashya y’iterambere.

Imyaka itanu iri imbere

Mu mboni ze, Minisitiri Murangwa Yusuf avuga ko mu myaka itanu iri imbere hagomba kuzihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye no kugera ku cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwihaye.

Kugira ngo ibyo bizagerweho, rugomba gushora imari mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage; kongerera ubushobozi inzego z’igihugu; guteza imbere ibyo guhanga udushya; kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga; kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ubukungu burambye kandi budaheza.

Igihugu kigomba kurushaho kwibanda ku bikorwa bishobora gutanga umusaruro muri byinshi icyarimwe ku buryo iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza no kubungabunga ibidukikije… bigererwaho icyarimwe.

Icyakora muri ‘birantega’ zihari,  harimo n’ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

Guverinoma y’u Rwanda yemera ko kubona amafaranga ahagije yo gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye bikiri kimwe mu bibazo biyikomereye.

Kubona umutungo ukenewe bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’inzego za Leta; abafatanyabikorwa mu iterambere; abikorera; imiryango itegamiye kuri Leta; amashuri makuru n’ibigo by’ubushakashatsi; abaturage n’inzego z’ibanze.

Nk’uko Murangwa yabyanditse, hari intambwe iterwa kandi yo kwishimira ituma habaho ubufatanye bukomeye mu nzego zivugwa mu gika kibanza.

Intego z’u Rwanda kandi ziragutse kuko rufite n’icyerekezo k’igihe kirekire kurushaho rwise Icyerekezo 2050.

Rushaka ko uwo mwaka uzagera rwarabaye igihugu gikize, kidaheza abagituye kandi gishobora guhangana n’ibyakigwirira byose.

Ni intego ziremereye zizasaba ubuyobozi gufata ibyemezo bikomeye kandi bitanga ibisubizo bishya bishingiye k’uguhanga udushya; ubufatanye burushijeho gukomera n’uruhare rwa buri wese.

‘Vision 2050’ igamije gutuma u Rwanda ruba igihugu gifite ubukungu bwo mu rwego rwo hejuru rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitarenze mu 2035, hanyuma kikazaba igihugu gifite ubukungu buhanitse bitarenze mu 2050, mu gihe imibereho myiza y’Abanyarwanda bose izakomeza kuzamuka.

Mu myaka ya vuba aha, u Rwanda rwageze ku musaruro mwiza mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.

Hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2025, ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8.7% buri mwaka; abari munsi y’umurongo w’ubukene baragabanuka bava kuri 39.8% mu 2017 bagera kuri 27.4% muwa 2024; kandi ubu icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 70.2 mu mwaka wa 2025.

Ibi bigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo kugera ku Iterambere Rirambye binyuze muri politiki zidaheza, ishoramari rifite icyerekezo n’igenamigambi rihangana n’ibibazo.

Gutegura Raporo ya VNR ya 2026 byayobowe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku bufatanye n’Ishami rya UN ryita ku Iterambere (UNDP) kandi inzego zitandukanye zahawe ijambo muri ako kazi.

Harimo inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amashuri makuru n’izindi nzego.

Raporo ya VNR ya 2026 ihuye n’insanganyamatsiko y’Inama Mpuzamahanga yo mu rwego rwo hejuru ya HLPF ya 2026, kandi isuzuma aho igihugu kigeze mu iterambere kuva muri VNR ya 2023, ibibazo bikigaragara, ibyagezweho n’ingamba zigomba gufatwa ngo Intego z’Iterambere Rirambye zigerweho uko zakabaye.

Igaragaza by’umwihariko aho igihugu kigeze mu kugera ku ntego eshanu ari zo amazi meza n’isuku, ingufu zihendutse kandi zisukuye, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, imijyi isukuye n’abaturage bafite buzima bwiza n’ubufatanye bugamije ko izo ntego zigerwaho.

Nubwo muri raporo ivugwa aha bigaragara ko hari intambwe u Rwanda rwateye, ku rundi ruhande ruracyahanganye no gutuma urwego rw’imibereho myiza abaturage bafite, rutamanuka.

Gahunda Leta yashyizeho ngo abaturage batere imbere zigomba gukomezwa no kububakira ubushobozi ngo ibyo bagezeho birambe.

Kongera imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme, kurwanya indwara zihitana abana n’abagore bapfa babyara, kongera umusaruro w’ibyo igihugu cyohereza hanze, kongera umusaruro w’ibiribwa no guhangana n’izamuka ry’ibiciro biri mu bikwiye kongerwamo imbaraga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *