Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege ya Kigali haguye indege ya sosiyete yo muri Oman yitwa SalamAir, ikaba iya mbere ihaguye kuva ubwo u Rwanda na Oman byasinyanaga amasezerano y’imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere italiki 20, Nyakanga, 2026 kibera mu Murwa mukuru wa Oman witwa Muscat.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman no mu Misiri, CG Dan Munyuza, ari kumwe na Hamood Bin Khalfan Al Busaidi, Konsule w’Icyubahiro w’u Rwanda muri Sultanate ya Oman nibo bayoboye iryo sinywa ryo gutangiza ku mugaragaro ingendo z’indege z’isosiyete SalamAir.
Indege z’iyi sosiyete zizajya ziza mu Rwanda kuwa kabiri no kuwa Kane buri Cyumweru.
Uyu muhango wanitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa SalamAir, Adrian Hamilton-Manns, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege muri Oman, Nasser Ahmed Al Sharji n’abandi bayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu myaka ishize, umubano hagati y’u Rwanda na Oman wakomeje kwaguka, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ishoramari.
Oman ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye mu Karere ka Gulf, kandi ikomeje gushora imari mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere n’ibikorwa remezo.
U Rwanda narwo ruri gushyira imbaraga mu kwagura imiyoboro y’indege ihuza Kigali n’indi mijyi yo ku migabane inyuranye, hagamijwe gushyigikira gahunda yo gutuma Kigali iba ihuriro rikomeye ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika.

