Kugwingira ni ikibazo kikigaragara mu bana bo mu Rwanda kandi kimaze igihe. Intara y’Uburengerazuba niyo yashegeshwe n’iki kibazo kurusha izindi kuko ibipimo byose bigaragaza iki kibazo ubihasanga kandi ku kigero cyo hejuru.
Karongi ni ko karere kazahajwe n’iki kibazo kurusha utundi kuko nubwo Ngororero ari yo ifite igwingira rinini(35.8%), Karongi ifite abana ba mbere bavukana ibilo bike (14.1%), ikagira abana bake bagaburirwa ibikomoka ku matungo (23.1%), ikagira abagore bake barya indyo ivanze kandi ikize (16.2%) hanyuma ikagira ingo nyinshi zidafite ibyangombwa by’isuku n’isukura (2.9%).
Rutsiro yo ifite abana benshi barwara impiswi (17.9%), Rusizi ikagira abana benshi batagaburirwa imvange, bivuze ko nubwo abo batagwingira ariko baba bafite indyo nkene (26.9%) aka Karere kakagira n’abana benshi bakurikizwa bataruzuza imyaka ibiri y’amavuko (17.7%) abo bita indahekana.
Akarere ka Ngororero ko gafite n’undi mwihariko wo kugira abagore benshi batonsa bihagije kuko ari 66.3%, ikagira n’ingo nyinshi zidafite ibyangombwa bituma abantu muri rusange n’abana by’umwihariko bakaraba intoki, iki kibazo kikaba kiri ku ijanisha rya 43.1%.
Imibare ivugwa aha yerekana ko ubuzima bw’abana bo mu Ntara y’Uburengerazuba (igizwe n’uturere turindwi) buri mu kaga gaterwa n’imirire mibi ibakururira kugwingira cyangwa ibindi bibazo biterwa n’imirire mibi n’umwanda.
Ibibazo biri muri iyi Ntara kandi bishobora kuzaramba kuko nk’uko raporo y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, NCDA, Taarifa Rwanda ifitiye kopi ibyerekana, ababyeyi n’abita ku bana bangana na 34.3% gusa bafite abana bafite hagati y’amezi atandatu n’amezi 23 ari bo bahawe inama n’umukozi w’ubuzima cyangwa umujyanama w’ubuzima ku mirire iboneye y’umwana w’uruhinja n’ukiri muto.
Iyi raporo yerekana kandi ko ababyeyi n’abita ku bana bangana na 36.4% gusa ari bo bitabira gahunda ngarukakwezi zo gukurikirana imikurire y’umwana no guteza imbere imirire iboneye zitangwa n’abajyanama b’ubuzima.
Hiyongeraho ko ababyeyi n’abita ku bana bangana na barindwi ku bantu icumi( 72.5%) batazi ko izo gahunda ngarukakwezi zibaho.
Ingaruka z’ibi byose ni nyinshi kuko abahanga bavuga ko umwana wagwingiye bya nyabyo biba bivuze ko nta kindi cyakorwa ngo bikosorwe.
Nubwo hari ibikorwa ngo hagire ibyakosorwa, hari ubwo amazi aba yararenze inkombe.
Iyo ari uko byagenze, biba bivuze ko abahuye n’ako kaga baba batazavamo abana b’abahanga mu ishuri kuko ubwonko bwabo nabwo buba butarakuze neza.
Abakobwa bahuye n’iki kibazo nabo hari ubwo gusama no kubyara neza bigorana kandi akenshi umubyeyi wariye nabi nawe agaburira nabi abo yibarutse, ugasanga iki kibazo gihererekanyijwe mu muryango.
Iyo umwana agwingiye ahanini ibilo bye, uburebure bwe n’imyaka ye ntibiba bijyanye.
Ubujiji, ubukene no kubura kw’ibikorwaremezo by’amazi meza, amavuriro n’ibindi…biri mu bitiza umurindi igwingira n’izindi ndwara zijyana nabyo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana avuga ko urebye imiterere y’ubutaka bw’Intara y’Uburengerazuba usanga ubukana bw’igwingira buri yo butari bube kuri urwo rwego.
Kuri we, ibi ntibyari bikwiye, agasaba ko inzego zose bireba zigomba guhagurikira iki kibazo.
Izo nzego zirimo urw’ubuzima, urwego rw’imibereho myiza, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, urushinzwe amazi, isuku n’isukura, urw’imiyoborere myiza n’urwego rw’ubucuruzi n’inganda.
Sosiyete sivile ibivugaho iki?
Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri CLADHO Evariste Murwanashyaka yabwiye Taarifa Rwanda ko nubwo ingamba za Leta zigaragara kandi zikaba zihamye, abana bakwiye kurushaho guhabwa umwanya mu gutanga inama z’ibibakorerwa.
Ati: “Abana bagomba kurushaho guhabwa umwanya mu byemezo bibafatirwa, bakavuga uko babona ibibazo byabo bikwiye gukemurwa.”
Asaba abashinzwe imibereho myiza kubakira ubushobozi imiryango abana baturukamo, ntibatahe bavuye ku ishuri ngo bahasange imyiryane.
Imibare yo mu mwaka wa 2022 igaragaza ko muri kiriya gihe Intara y’Uburengerazuba yari ituwe n’abantu 2,896,484.
Abenshi muri bo ni urubyiruko n’abakiri mu rwego rw’abana.

