I Mayange mu Karere ka Bugesera haba ikigo gishinzwe gutoza abakomando ba Polisi. Abatozwa ni abasore n’inkumi b’indobanure bigishwa gutabara aho rukomeye binyuze mu bumenyi n’ibikoresho bigezweho.
Iki kigo ubusanzwe gishinzwe gutoza abapolisi bazi kurwanya iterabwoba, mu Cyongereza bacyita Counter Terrorism Training Center ( CTTC).
Mu masaha make ashize, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yaje kurangiza ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro itsinda ry’abapolisi b’aho bari barangije.
Si ayo kurinda abanyacyubahiro gusa bahuguwemo, ahubwo abo bapolisi banigishijwe gukoma imbere ibyihebe byateye imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.
Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’abo muri Qatar ngo bahugure abo bapolisi bari bamaze ukwezi n’igice bigishwa mu buryo buhamye, akaba yaritabiriwe n’abapolisi 209.
Amafoto y’uko batojwe:











