Guverinoma yanzuye ko hashingwa ikigo Rwanda Nature Foundation (RNF) gishinzwe gucunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Pariki ya Gishwati-Mukura.
Rwanda Nature Foundation (RNF) izaba ishinzwe imicungire ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati-Mukura, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruzakomeza gutanga ubuyobozi bw’ingenzi kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bikomeze kujyana n’intego z’igihugu n’iterambere rirambye.
Umwanzuro wo gushinga iki kigo wemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri iherutse guterana, yemeza ko kizayobora ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gihugu hose.
Biteganyijwe ko kizafasha mu gukora ubushakashatsi bwa siyansi, guhanga udushya no gucunga neza urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibi bizafasha kunoza imicungire ya za pariki, kongera ubukerarugendo, kurinda serivisi zitangwa n’ibidukikije no kongera inyungu z’imibereho n’ubukungu ku baturage bazituriye.
Eugene Mutangana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RNF, yavuze ko ishyirwaho ry’iki kigo ridasimbura inshingano za RDB, ahubwo byuzuzanya.
Ati: “RNF izibanda ku micungire ya buri munsi y’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, mu gihe RDB izakomeza gutanga ubuyobozi bw’ingenzi, gushyiraho politiki no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo. RDB kandi izakomeza guteza imbere ubukerarugendo, gushyigikira politiki zo kubungabunga ibidukikije no gukomeza guhuza gahunda z’igihugu zibungabunga ibidukikije n’iterambere.”

Yasobanuye ko RNF ari ikigo cyihariye kizibanda gusa ku kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Mutangana yavuze ko RNF yamaze kwandikwa mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kandi iri hafi kurangiza ibisabwa ngo itangire gukora ku mugaragaro.
Gufata inshingano zo gucunga pariki ebyiri
Mutangana yavuze ko mbere Pariki y’Ibirunga na Gishwati-Mukura zacungwaga na RDB ariko ko ubu zashyizwe mu nshingano za RNF bikazatuma habaho ikigo cyihariye gishinzwe imicungire ya buri munsi y’iibyo byanya, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, gukora ubushakashatsi, guteza imbere ubufatanye no gukorana n’abaturage.
Ku rundi ruhande, Pariki y’Akagera na Nyungwe zizakomeza gucungwa hakurikijwe uburyo busanzwe bw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
RNF izajya ihuza abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije no gufasha kugira ngo gahunda zose zigire icyerekezo kimwe ku rwego rw’igihugu.
Impamvu hashyizweho iki kigo gishya
Mutangana yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ibidukikije zisaba ikigo cyihariye gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya birimo gushaka inkunga, gukorana n’abaturage, gusana urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse no kugabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa.
Yavuze ko RNF izafasha guhuza inzobere n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ibidukikije kandi yoroshye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubungabunga ibinyabuzima.
Kurinda inyamaswa zose, atari izizwi cyane gusa
Mutangana yavuze ko inshingano za RNF zitazagarukira ku kurinda inyamaswa zizwi cyane gusa.
Ati: “RNF izafasha kubungabunga umutungo kamere wose ugizwe n’inyamaswa, harimo ingagi zo mu misozi, inzovu, impundu, inkende z’izahabu n’andi moko menshi, ndetse n’urusobe rw’ibidukikije rubitunga.”
Ibikorwa byayo bizakorerwa muri za pariki z’igihugu, ahantu hakomye, ibice byasubiwemo nyuma yo kwangirika ndetse no mu duce duhuriramo abaturage n’inyamaswa.
Ibyo RNF izashyira imbere n’aho izakura ubushobozi
Eugene Mutangana yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko mu byo RNF izashyira imbere harimo:
- Guteza imbere imicungire ya za pariki n’ahandi harinzwe.
- Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
- Kongera uruhare rw’abaturage mu kubibungabunga
- Guteza imbere imibereho n’imibanire myiza hagati y’abaturage n’inyamaswa.
- Gushyigikira ubushakashatsi no guhanga udushya.
- Gusana urusobe rw’ibidukikije rwangiritse.
- Gushaka uburyo burambye bwo kubona amafaranga yo kubyitaho
- Gukomeza ubufatanye n’imiryango n’abashoramari bakora mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Mu ntangiriro, ikigo RNF kizaterwa inkunga n’ingengo y’imari ya Leta n’andi mafaranga yari asanzwe akoreshwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Nyuma kizagura uburyo bwo kubona inkunga mpuzamahanga n’ubundi buryo bushya buzafasha ibikorwa byayo kuramba.
U Rwanda rusanganywe gahunda yo kurengera inyamaswa z’inkazi yiswe Gahunda Nkuru y’Igihugu yo Kubungabunga Inyamaswa z’Inkazi (2025–2050), gusa izi nyamaswa ziba muri Pariki y’Akagera zibungwabungwa ku bufatanye bwa RDB na African Parks, hamwe n’izindi ziba muri Pariki ya Nyungwe.

