Serena Gomez Araregwa Ubutekamutwe

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Serena Gomez.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi wo muri Hollywood, Selena Gomez, ari kuregwa n’abashoramari batanu bashoye amafaranga mu kigo Wondermind Global, gikora mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ari na cyo yashinze hamwe na Nyina.

Abanyamigabane bavuga ko uyu muhanzikazi atubahirije amasezerano yo “kuzagira uruhare rugaragara mu kubaka” iki kigo.

Bavuga ko “kudakora inshingano ze ku buryo bugaragara” byatumye ikigo kibura imari ifatika yo gukoresha mu mirimo yacyo.

Urubanza ruregwamo gusubizwa hafi miliyoni $1.2 (£890,000) abashoramari bavuga ko bashoye, hakiyongereyeho amafaranga y’urubanza n’indishyi.

BBC yavuganye n’abahagarariye Wondermind na Selena Gomez ibasaba kugira icyo bavuga kuri ibi birego.

Gomez, wamamaye akiri umwana akina filime mbere yo kwinjira cyane mu muziki wa pop, yashinze uru rubuga rwibanda ku buzima bwo mu mutwe mu myaka itanu ishize, afatanyije na Nyina Mandy Teefey n’umushoramari Daniella Pierson.

Iki gikorwa cyaje nyuma y’uko Gomez atangiye kuvuga ku bibazo yagiye ahura na byo mu buzima bwo mu mutwe, birimo indwara ya bipolar disorder.

Uyu mugore w’imyaka 34 ni umwe mu bagore bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku isi, aho afite abayoboke barenga miliyoni 500.

Umutungo we ubarirwa hafi kuri miliyari $1. Yanashinze ikigo gikora ibijyanye n’amavuta yo kwisiga, Rare Beauty, mu mwaka wa 2020, ikigo gifitanye isano ikomeye n’izina rye ndetse n’isura ye.

Intego ya Wondermind yari ugufasha abantu kubona mu buryo bworoshye amakuru n’ibindi bikubiye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, binyuze ku rubuga rwa murandasi, kandi akaba yaragombaga gukorana n’abashoramari bo gushyigikira uwo mushinga.

Ariko abarega bavuga ko abashinze Wondermind “babeshye ku miterere y’umushinga”, babikora bagaragazaga ko hari byinshi bizakorwa ku bufatanye n’abanyamategeko, ibinyamakuru bikomeye, gukora porogaramu za mudasobwa, bakongeraho ko hari ibyari byakozwe nyuma bidindizwa n’uko Gomez nta kintu kinini yashyizemo.

Banavuze ko Gomez yari kugira uruhare rugaragara nk’umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikigo ariko ntiyabikora.

Urubanza ruvuga ko: “Gomez yagaragaje ko yasinye amasezerano amutegeka gukora izi nshingano, ariko nyuma ntiyayubahiriza.”

Kugeza ubu, ku rubuga rwa Wondermind, Gomez aracyagaragazwa nk’umwe mu bashinze ikigo, aho izina rye riri munsi y’irya Nyina, ubu ufite umwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO), nyuma y’uko Pierson avuye muri iki kigo.

Mu barega harimo abantu baba muri New York na Florida, barimo Brent Saunders, Umuyobozi Mukuru w’ikigo Bausch + Lomb gikora ibijyanye n’ubuvuzi bw’amaso.

Abarega bavuga kandi ko Wondermind yananiwe kubahiriza “n’inshingano z’ibanze cyane”, zirimo kwishyura abakozi n’abatanga serivisi.

Avugwaho kwiyemeza ibintu ntabikore bigahombya abashoye imari mu kigo yashinze. Ifoto©Vogue

Bavuga ko amasezerano yari yatanzwe ajyanye n’ubufatanye bw’ikigo ndetse na porogaramu zari ziteganyijwe atigeze ashyirwa mu bikorwa.

Mu nyandiko y’ikirego hagira hati: “Mu gihe cy’imyaka itatu, ubwo ikigo cyagendaga gihomba bucece, nta n’umwe mu bashinze ikigo, abayobozi cyangwa abagize inama y’ubuyobozi wigeze abwira abashoramari ko amafaranga yabo yakoreshwaga mu kigo kitungukaga.”

Abashoramari bavuga ko batari bazi ibibazo ikigo cyari gifite kugeza ubwo ikinyamakuru cyo kuri murandasi The Cut cyabisohoragaho inkuru icukumbuye muri Nzeri(9) 2025.

Iyo nkuru yavugaga ku bibazo by’imari ya Wondermind ndetse n’ibibazo by’imicungire y’ikigo, nk’uko bigaragara mu kirego.

Urubanza ruvuga ko iyo nkuru yagaragaje ko “Wondermind nta gahunda yari ifite y’ahazaza hayo, habe n’iyo kugera ku gaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari yavugaga ko izageraho.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *