Komite ishinzwe gusuzuma imiterere ya filimi nyarwanda ngo irebe ko iri ku rwego mpuzamahanga yitwa Rwanda Oscars Selection Committee ivuga ko igihe kigeze ngo abakora filimi nyarwanda bahatanire ibihembo bita Academy Awards, ubusanzwe byitwa Oscars.
Ubu busabe bwashyikirijwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi nayo itangaza ko abakora filime bo mu Rwanda bemerewe gutanga izo bahanze kugira ngo zisuzumwe mu cyiciro cya International Feature Film zizahemberwe muri iki cyiciro.
Kugira ngo filime yemererwe gusuzumwa muri iki cyiciro, igomba kuba nibura imara iminota 40, yarakorewe hanze y’Amerika, kandi irimo ibiganiro bifite 50% y’izindi ndimi zitari Icyongereza.
Uretse ibyo, filime igomba kuba yarerekanywe bwa mbere hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibe hari aho yigeze imurikwa na hamwe mbere yo kujya mu nzu mberabyombi zerekanirwamo filime.
Abakora filime bifuza ibyo bihembo bagomba gutanga akantu kazasuzumirwaho bita ‘screening link’ cyangwa bagategurira komite isuzuma izo filime uburyo bwihariye bwo kuyireba.
Ibindi bisabwa harimo incamake ya filime n’amakuru y’ingenzi ajyanye n’ikorwa ryayo, urutonde rw’abakinnyi n’abagize uruhare mu ikorwa ryayo, harimo n’amazina agaragara ku ntangiriro no ku iherezo rya filime nk’uko agaragara kuri écran/screen.
Bagomba gutanga amakuru arambuye ku muntu wayoboye iyo filimi kandi byose bikaba byanditse mu Cyongereza.
Komite itegura iyi gahunda yasabye kandi ko abakora filimi babanza gusoma amabwiriza yemewe, ibisubizo ku bibazo bikunze kubazwa ku cyiciro cya International Feature Film n’urutonde rw’ibisabwa mbere yo kohereza filimi bakoze.

Igihe ntarengwa cyo gutanga filimi ni itariki 25, Kanama(8) 2026, saa 5:59 z’umugoroba (11:59 CAT).
Abafite ibibazo cyangwa bashaka kohereza filime zabo bashobora kuvugana na Rwanda Oscars Selection Committee kuri rwandaoscars@moya.gov.rw.

