Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yibandaga ku ngamba zo guteza imbere ubukungu buyobowe n’abikorera, kureshya ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere ubukerarugendo no gukomeza kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe gushyirwa mu bikorwa ibyo inzego ziteganya, kubazwa inshingano no gukomeza kunoza imikorere n’ibikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi.
Yavuze ko kunoza imikorere y’ishoramari n’ubucuruzi ari ingenzi mu gutuma abikorera n’abashoramari bakomeza kwagura ibikorwa byabo, bityo bakagira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Inama kandi yagarutse ku ngamba zo kongera umusaruro u Rwanda ryoherezwa mu mahanga, guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo no gushimangira ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ibindi bihugu mu gukurura ishoramari no guteza imbere ubucuruzi.
Ku rubuga rwemewe rwa Rwanda Development Board (RDB),handitseho inama y’ubutegetsi ya RDB igizwe n’abantu umunani bayobowe na Itzhak Fisher.
Abo ni Itzhak Fisher — (Perezida w’Inama y’Ubutegetsi)
Alice Nkulikiyinka — Umwe mu bagize Board
Ivan Kagame — Umwe mu bagize Board
Liban Soleman Abdi — Umwe mu bagize Board
Evelyn Kamagaju — Umwe mu bagize Board
Dr. Diane Karusisi — Umwe mu bagize Board
Eric Kacou — Umwe mu bagize Board na Kassahun Kebede — Umwe mu bagize Board.

Aba batandukanye n’abagize RDB Executive Management, barimo Jean-Guy Afrika uyobora uru rwego, iyo ikaba inama ishinzwe imiyoborere n’ubugenzuzi bw’ikigo.
Amafoto@Village Urugwiro

