Mu Murenge wa Kinyinya n’uwa Gikomero muri Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri italiki 15, Nzeri(9) 2026 Polisi yahafatiye abantu 10 ikurikiranyeho guteka Kanyanga no gucuruza inzego zitujuje ubuziranenge bita ‘ibyuma’.
Guhera mu ntangiriro za Kanama (8) 2026 Leta yatangiye guca izi nzoga mu Rwanda, ivuga ko zari zimaze kuba icyorezo mu rubyiruko by’umwihariko no mu bantu bakuru, kandi ko hari abantu 50 zishe mu mezi yatambutse.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugudu wa Giheka niho uwa mbere witwa Kaneza Faustin yafatiwe, Polisi ikavuga ko yari afite akabari, akaba yafashwe acuruza ubwoko 25 bw’inzoga z’amacupa 253.

Inzoga zamenwe n’aho Kaneza wazicuruzaga afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gucuruza ibinyobwa bitemewe byaciwe mu Rwanda.
Mu Murenge wa Gikomero mu kagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe abandi icyenda batekaga kanyanga kandi Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Superintendent of Police( CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko amakuru bafite avuga ko abo bantu bari barabigize umwuga.
Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatwa mu cyuho batetse kanyanga abandi bayicuruza mu ngo zabo, hafashwe Kanyanga litiro 20, hanafatwa bimwe mubyo bayikoramo byitwa Merase Litiro 560.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’ibinyobwa bitemewe bacuruzaga bigafatwa bikamenwa bitarangiza abaturage.

By’umwihariko mu Murenge wa Gikomero hari hamaze iminsi hari amakuru ko hari abantu batekera kanyanga mu bihuru yamara gushya bakaza kuyigurisha mu baturage, aba bose bahafatiwe bari bamaze iminsi bashakishwa kuko bamenyaga ko inzego ziri kubashakisha bagahungira mu yindi mirenge yageranye na Gikomero, abafashwe baose bafungiye kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye.

Abaturage baributswa ko kanyanga ari ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda, abishora mu gukora kanyanga ndetse no kuyinywa baraburirwa ko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa harimo no gufungwa igihe kirekire.
CIP Gahonzire kandi yakomeje aburira abaturage bahishe inzoga z’ibyuma ko bakwiye kuzijana mu biro by’imirenge yabo zikamenwa kuko uzazifatanwa azafatwa nk’umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa kuko byica abaturage.
Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kunywa ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo harimo indwara zidakira ndetse no kubura ubuzima.
Amafoto@RNP

