Ibyo Kwihuza Kwa Canada N’Uburayi Biteye Bite?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Impande zombi zirashaka imikoranire iziguye.

Perezida Donald Trump amaze igihe yita Canada “Leta ya 51” ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Icyakora Canada yo irashaka ishobora ahubwo kuba “igihugu cya 28” cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU)

Iki kibazo cyongeye kuvuka nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utanze igitekerezo cyo guha Canada umwanya w’ubunyamuryango bwihariye, buzwi nka “associate membership”.

Cyateje ibyishimo ku ruhande rumwe, ariko kinatera urujijo ku rundi ruhande.

Muri Mutarama 2026, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko isi iri mu gihe cy’“ihinduka rikomeye ry’imiterere y’ubutegetsi n’imikoranire y’ibihugu ku isi”, asaba ibihugu kwishyira hamwe ntibyemere gukomeza kuba ingaruzwamuheto n’ibikomeye.

Iki gitekerezo cyo guhuza Canada n’u Burayi gishobora kuba kimwe mu bimenyetso by’icyo Carney yashakaga kuvuga.

Ariko kwinjiza Canada mu mikoranire yihariye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bisobanuye iki?

Byagira izihe ngaruka ku Burayi, umuryango umaze imyaka myinshi ushingira imipaka yawo cyane ku kuba ibihugu biwugize biri ku mugabane w’u Burayi, ndetse no ku ndangagaciro bihuriyeho?

Kuri Canada na ho iki kibazo gifite umwihariko, kuko kuba iri kure y’u Burayi kandi iri ku mugabane wa Amerika ya Ruguru ari imwe mu mpamvu zatumye ishingira cyane ku mibanire n’ubukungu bwayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Canada n’u Burayi birushaho kwegerana

Abasesenguzi benshi bavuga ko gukomeza gukorana bya hafi hagati ya Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bishobora kugira ishingiro.

Perezida Donald Trump amaze igihe ashyira Canada ku gitutu binyuze mu ntambara y’ubucuruzi, ibintu byagize ingaruka ku bukungu n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Muri icyo gihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije uruhare rwazo mu gushyigikira NATO ndetse na Ukraine, bituma ibihugu by’u Burayi bishaka uburyo byakongera ubushobozi bwabyo mu by’umutekano no kwirinda.

Ibi byatumye Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bishaka abandi bafatanyabikorwa, mu gihe imikorere y’ubufatanye mpuzamahanga bwashinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi irimo guhinduka.

Ku wa gatatu, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yatangaje ko Canada ishobora guhabwa umwanya w’umunyamuryango wihariye mu Bumwe bw’Uburayi.

Ibyo yavuze byagaragaje ko Canada n’u Burayi bashaka kurushaho guhuza imbaraga.

Von der Leyen yavuze ko hakenewe “kongera gutekereza ku bufatanye bwacu mu buryo bwihutirwa”, ubwo yavugaga ijambo Carney yari yicaye iruhande rwe.

Ibihugu 27 bigize EU na Canada bifite abaturage barenga miliyoni 490 hamwe.

Bihurijwe hamwe bituma bigira ubukungu bwa kane mu bukungu 10 bunini ku isi, ndetse bikaba bishaka kurushaho kubona abafatanyabikorwa batari Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Carney akunze kuvuga ko Canada ari “igihugu kitari Uburayi ariko gifite imiterere y’u Burayi kurusha ibindi bihugu bitari ku mugabane w’u Burayi.”

Abayobozi b’u Burayi na bo bamaze imyaka bavuga mu buryo bw’urwenya ko Canada yashoboraga kuba umunyamuryango wa EU iyo iza kuba iri ku mugabane w’u Burayi.

Ese Canada yaba “igihugu cya 28” cya EU?

Nubwo igitekerezo cyatangajwe, ntigisobanuye ko Canada igiye kuba umunyamuryango wuzuye wa EU.

Mu by’amategeko, Canada ntishobora kuba umunyamuryango usanzwe w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuko itari ku mugabane w’u Burayi.

Ikindi ni uko gahunda yatangijwe na EU idafite ibisobanuro bisobanutse mu mategeko asanzwe y’uyu muryango.

Ni na byo byateje impaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi nyuma gato y’uko iki gitekerezo gitangajwe.

Bamwe mu badipolomate ba EU bavuga ko ibyo bidasobanutse, bidafite aho bihuriye neza n’amategeko asanzwe agenga imibanire ya EU n’ibindi bihugu, kandi ko rishobora kubangamira ibihugu bisanzwe bifitanye n’uwo muryango amasezerano akomeye.

Muri ibyo harimo ibihugu biri mu nzira yo kwinjira muri EU nka Albania, ndetse n’u Bwongereza na Norway, bifitanye n’uyu muryango umubano ukomeye mu bucuruzi, ubukungu n’umutekano.

No muri Canada, iki gitekerezo nticyakiriwe n’abantu bose

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, riharanira inyungu za rubanda yanenze ijambo “umunyamuryango wihariye’,  avuga ko niba Canada itazigera iba “leta ya 51” ya Amerika, itagomba no guhinduka “igihugu cya 28” cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Nyuma y’amasaha make Von der Leyen atangaje iki gitekerezo, Ambasaderi mushya wa Canada mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko Canada ishaka ko uwo mubano wakwitwa “Alliance for the future”, bisobanuye “ubufatanye bw’ejo hazaza”.

Yavuze ko hakiri urugendo mbere y’uko Canada n’u Burayi byumvikana ku izina n’imiterere nyayo by’ubu bufatanye.

Ibihugu bifite ububasha bwo hagati bishobora kwishyira hamwe

Abahanga benshi mu mibanire mpuzamahanga bavuga ko icy’ingenzi muri iyi gahunda ari ubutumwa bwa politiki itanga.

Mbere y’ijambo rya Von der Leyen, abayobozi b’u Burayi bari basobanuye ko badashaka ko Perezida Trump afata ubu bufatanye bushya hagati ya EU na Canada nk’igikorwa kigamije kurwanya Amerika.

Von der Leyen yavuze ko butagamije kurwanya undi muntu cyangwa ikindi gihugu, ahubwo bugamije kongera imbaraga z’impande zombi.

Nubwo bimeze bityo, iyi gahunda ijyanye cyane n’imibanire ya Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uyu mwaka, Carney yavuze ijambo ryagarutsweho cyane mu nama y’Ubukungu ku Isi yabereye i Davos, mu Busuwisi.

Yavuze ko gahunda y’imibanire mpuzamahanga yubatswe nyuma y’Intambara y’Ubutita iri mu gihe cy’“ihinduka rikomeye aho kuba inzibacyuho isanzwe”.

Yongeyeho ko ibihugu bifite ubukungu budahambaye bigomba ‘gukorera hamwe’ kuko “iyo tutari ku meza afatirwaho ibyemezo, tuba turi ku rutonde rw’abagomba gufatirwa ibyemezo.”

Igitekerezo cyo kurushaho guhuza Canada n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni urugero rugaragara rw’iyo politiki.

The New York Times yasuvuze ko uwitwa Jörn Fleck, umuyobozi mukuru muri Atlantic Council ushinzwe ibibazo by’u Burayi, yavuze ko iyi ari impinduka ikomeye mu buryo bwa politiki no mu mvugo.

Kuri we, iyi gahunda itanga ubutumwa bugana kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ikerekana no ku bandi bafatanyabikorwa ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi witeguye gushaka uburyo bushya bwo gukorana n’ibindi bihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *