Mu mwaka wa 2024 nibwo ikigo cyasinyanye n’ibigo 10 byo muri Gatsibo ngo kibifashe guhinga uturima tw’imboga zo gutekera abana. Nyuma ibyo bigo byambuye icyo kigo agera kuri miliyoni Frw 11.
Uyu mushinga wari ugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana biga mu mashuri yo mu Rwanda, by’umwihariko abo muri Gatsibo.
Iperereza rya Taarifa Rwanda ryagaragaje ko uyu mushinga wo guhinga imboga zikungahaye ku ntungamubiri mu mashuri, wari ugamije guteza imbere imirire y’abanyeshuri, ariko waje guhura n’imbogamizi zishingiye ku kwikanyiza no guhimana mu mikoranire y’inzego zo muri Gatsibo.
Ni imikorere bita ‘Bureaucratie’ yatumye ba nyiri ikigo cyahingishije ubusitani bw’imboga batishyurwa neza, bagahabwa amafaranga urusorongo kugeza ubwo hari nayo bavuga ko yaheze burundu.
Inyandiko Taarifa Rwanda yabonye zivuga kuri iki kibazo, zerekana ko hashobora kuba hari umugambi wo kwigarurira uriya mushinga, ntube uwa nyirawo ahubwo hakagira abakora mu Karere bawinjiramo.
Ndetse amakuru avuga ko hari ababwiye nyirawo ko yawubaha, agahinduka umukozi wabo bazajya bahemba Frw 500,000 ku kwezi, icyakora yarabyanze.
Ikibazo mu mizi:
Ndagiwenimana David na Karire Honette, bashinze sosiyete AIRIF Group Ltd (Agriculture Innovation Raising Farmers and Food Processing).
Babwiye Taarifa Rwanda ko bamaze hafi imyaka ibiri bajya ku karere ka Gatsibo kwishyuza amafaranga y’imboga bahaye amashuri arenga 10, ariko bavuga ko kugeza ubu batarishyurwa.

Honete Karire yigeze guhurira n’umunyamakuru wacu ku biro by’Akarere ubwo yari yongeye kujyayo gusaba kwishyurwa ibirarane.
Yamubwiye ko yandikiye ubuyobozi bw’Akarere abusaba gufasha kugira ngo amashuri yishyure sosiyete ye amafaranga ayigomba, arimo ay’imboga n’imbuto yatanze.
Igitangaje ni uko ayo mashuri yemera ko afitiye umwenda ikigo cye AIRIF Group Ltd, ariko ntawishyure.
Ibi ni byo byakuruye impaka hagati y’amashuri na AIRIF.
Kuri uyu wa Kane Karire yabwiye Taarifa ati: “Nje muri Gatsibo inshuro ebyiri buri cyumweru. Ndananiwe cyane, ariko sinzareka gukomeza kubikurikirana. Ngomba kwishyura abakozi bakorera ku mashuri aho duhinga imboga. Mfite kandi umwenda wa banki nafashe kugira ngo uyu mushinga ukore.”

Uko umushinga ukora
Amashuri nka GS Rutenderi, GS Gakoni, GS Bihinga na ADEGI Gituza, Urwunge rw’amashuri rwa Gakoni… ari mu mashuri 10 yagiranye amasezerano na AIRIF Group Ltd.


Aya masezerano yateganyaga ko ishuri riha ubutaka AIRIF ikabuhingaho imboga, zikagaburirwa abana mu kunganira ibindi baba bahagaburiwe.
Ishuri kandi ryasabwaga kwishyura abakozi babiri bashinzwe kwita kuri izo mboga, hamwe na Agronome ubahugura akanakurikirana imirimo yo mu mirima.
Karire avuga ko ubu buryo bushoboraga kugabanyiriza amashuri ikiguzi cyo kubona imboga, kuko aho kuzajya kuzigura ku masoko, zari kuva ku ishuri, hafi aho.
Ati:“ Iyo amashuri yihingiye imboga zo kugaburira abana, bituma abika amafaranga yari buzigure ku isoko kandi icyo gihe ziba zituruka hafi, ntihazemo igiciro cy’urugendo.”

Karire avuga kandi ko AIRIF ikorana n’andi mashuri menshi mu tundi turere tw’igihugu kandi ko gahunda y’imirire yagenze neza ahandi, uretse muri Gatsibo.
Imirima y’imboga yatangiye kwangirika
Taarifa Rwanda yasanze hari amashuri amwe muri Gatsibo yaretse kwita ku mirima y’imboga.
Hari n’aho byabaye ngombwa ko ikigo AIRIF gihagarika amasezerano cyari giftanye n’amashuri kuko nta mafaranga yo guhemba abakozi yari ahari.
Urugero, ku wa 22 Gicurasi(5) 2025, ikigo AIRIF cyandikiye ikigo Gakoni Catholic School kikimenyesha ko gihagaritse amasezerano.
Muri iyo baruwa, AIRIF yavuze ko nyuma yo kugerageza kenshi kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishuri, ariko bukanga kubahiriza inshingano zabwo zari mu masezerano, yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano.
Iyo baruwa kandi yasabaga ishuri kwishyura abakozi babiri n’Agronome bitarenze ku wa 30 Gicurasi(5) 2025.
Nyuma y’icyo gihe, abayobozi ba AIRIF bavuga ko batemerewe kongera kwinjira muri ayo mashuri 10 bakoreragamo uyu mushinga.
Karire ati: “Ku ishuri rimwe, umukozi wari ushinzwe kwita ku murima w’imboga yahinduwe umuzamu w’ishuri, umurima uratereranwa.”
Hari ubuyobozi bw’amashuri bwamubwiye ko atazongera kwemererwa kwinjira ku butaka bw’ishuri kugeza igihe Akarere kazaba gakemuye ikibazo.
Iperereza ry’Akarere
Karire avuga ko yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw’Akarere kandi ngo ubwo uwo mushinga watangiraga hari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline.
Akarere kahise gashyiraho abagenzuzi b’imari kugira ngo bakore igenzura rirambuye kuri uyu mushinga.
Ariko avuga ko umwe mu bagenzuzi yamubwiye amagambo yamuteye urujijo, amwohereza gusoma umurongo wo muri Bibiliya wo mu gitabo cy’Intangiriro 6:6, uvuga ko ‘Imana yicuza kuba yararemye abantu ku isi kandi ikababazwa n’umutima wabo.’
Karire yabajije impamvu uwo mugenzuzi yamwoherereje uwo murongo, undi aricecekera!
Ati: “Sinumva icyo uwo mugenzuzi yashakaga kuvuga anyoherereza uwo murongo wa Bibiliya. Uwo murongo uhuriye he no gusaba kwishyurwa amafaranga y’akazi dukorera amashuri?”
Yasabwe kubaha uwo mushinga
Karire nanone yungamo ko umwe mu bayobozi b’Akarere yamusabye kumwegurira umushinga.
Uwo muyobozi (atavuga amazina) yamubwiye ko ashobora kumuha umushahara wa Frw 500,000 buri kwezi, agakomeza gukora muri uwo mushinga ariko mu by’ukuri atari uwe.
Undi yatubwiye ko akibyumva yumvise ibyo bitashoboka kuko hari imbaraga yabishyizemo kandi ko kugeza ubu yabonaga nta mpamvu yatuma yivanaho umushinga we.
Avuga ko atumva ukuntu umushinga yashyizemo imbaraga n’amafaranga menshi washoboraga kugera aho.
Umugambi we ni uko yishyurwa amafaranga ye, ibindi akabyimenyera.
Avuga ko ikibazo gikomeye ari uko ubuyobozi bw’Akarere bwakomeje kumusaba gutanga inyandiko zimwe na zimwe kandi yarazigahaye mu gihe cyatambutse.
Iyo mikorere yasanze igamije kumunaniza.

Ati: “Bisa n’aho ari urugendo rudashira. Natanze inyandiko zose zisabwa, ariko bakambwira ko nsubira inyuma y’iminsi runaka nkazazana izindi nyandiko kandi zisa n’izo nabahaye mbere. Babikoraga kandi bafite ibyemeza ko izo bansabye nazibahaye mbere.”
Iyi nkuru igaragaza umushinga wari ugamije gukoresha ubuhinzi bwo mu mashuri nk’uburyo bwo guteza imbere imirire myiza y’abanyeshuri no gufasha kurwanya igwingira, ukaba waradindijwe n’amakimbirane hagati ya AIRIF, amashuri n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.
Taarifa Rwanda yandikiye Mukamana Marceline , Umuyobozi wungirije wa Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage binyuze kuri WhatsApp ngo agire icyo avuga kuri iyi nkuru ariko ubwo yasohokaga, yari ataragira icyo abivugaho.

Iyi nkuru izakomeza gukurikiranwa…

