Ababyeyi bapfakajwe na Jenoside bo muri Nyarugugu, Huye, na Nyamasheke bagiye guhabwa inzu z’amasaziro bubakiwe na AVEGA Agahozo.
Ku ikubitiro, uwahawe iyo nzu ni Nyiransanzurwimo Antoinette wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.
Igikorwa cyo kumuha iyo nzu cyari gihagarariwe n’Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu Alphonsine Mukarugema n’abashinzwe imibereho myiza muri aka Karere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA Kalisa yabwiye Taarifa Rwanda ko kuri uyu wa Gatatu iki gikorwa kizakomereza muri Nyagurugu no muri Nyamasheke.
Ati: “Izo nzu zubatswe mu rwego rwo gukomeza no kwimakaza ubadaheranwa bw’ababyeyi bapfakajwe na Jenoside bagafashwa gukomeza kugira imibereho myiza.”
Kuri uyu wa Gatatu italiki 23, Nzeri(9) 2026; muri Nyamasheke hazatangwa inzu ebyiri, imwe yubatswe mu Murenge wa Macuba ikazahabwa Mukarafayeri Marine, indi iri mu Murenge wa Gihombo ikazagabwa Mukakabera Candida.
Muri Karere ka Nyaruguru, inzu izahabwa Esperance Mukangwije wo mu Murenge wa Kibeho.
AVEGA Agahozo yashinzwe mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku 15 Mutarama(1) 1995, itsinda ry’abagore 50 batangiye guhura i Kigali, bagamije gufashanya gukira ibikomere no kwiyubaka.
Nyuma, bashinze umuryango bawita AVEGA-Agahozo bisobanura Association des Veuves du Génocide.
Umuryango waje kwandikwa mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 30 Ukwakira(10) 1995.

