Hari Abakomeje Umurongo W’Irondakoko- Min Bizimana

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Min.Dr Bizimana Jean Damascène. Ifoto@MINUBUMWE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko hari Abanyarwanda bakifitemo irondabwoko bakomeye mu mateka baciyemo.

Kugira ngo babicikeho, asanga ari ngombwa ko ubumwe n’ubudaheranwa bikomeza kwigishwa haba mu bato no mu bakuru.

Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwatangiye ukwezi k’Ukwakira kwahariwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, kugamije kureba ibyagezweho n’imbogamizi zigikenewe gukemurwa.

Ati: “Hari abantu bamwe bakomoka muri utwo turere [Nyamasheke, Rusizi, Ngororero…] babaye muri Leta za mbere batari bakira ibikomere by’amateka, bakibaswe nabyo, ugasanga bakomeje umurongo mubi w’irondabwoko. Ingaruka zabyo zirahari kandi turacyahanganye nazo.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko Ukwakira( ni ukwezi kwa cumi) ari umwanya wo gutekereza ku buzima bw’igihugu, gukomeza kucyubaka no kukirinda, ndetse no kureba uruhare rwa buri Munyarwanda mu kugiteza imbere.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubumwe n’ubudaheranwa: Amahitamo Yacu”, ikaba ishimangira ko ibyagezweho byubakiye ku mahitamo Abanyarwanda yo kubana no kubaka igihugu bahuriyeho.

MINUBUMWE yatangaje ko kuva ku wa 1 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026, hazakorwa ibiganiro mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’uturere no mu magororero.

Hazanategurwa ubukangurambaga mu nteko z’abaturage, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ibikorwa mu mashuri, mu bigo by’igororamuco no mu makoperative.

Ubushakashatsi bwa MINUBUMWE bwo mu mwaka wa 2025 bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 95,3%, kivuye kuri 82,3% mu mwaka wa 2010.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, 23% by’ababajijwe bavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu duce batuyemo, mu gihe 38% bavuze ko hari abayikoze bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura.

Hari ibikorwa ngo ubudaheranwa bugerweho

Muri iki gihe, abagororwa 266, bahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abagore 101, bamaze kwitabira gahunda yo kubafasha kwitegura gusubira mu muryango no kubana neza n’abandi nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Benshi muri aba bagororwa bari bamaze hagati y’imyaka 10 na 30 muri gereza.

Ni itsinda rya karindwi rirangije iyi gahunda kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2025.

Iyi gahunda igamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ubushobozi bw’imiryango bwo guhangana n’ibibazo, kubazwa inshingano no kubana mu mahoro.

Abayitabira bahabwa ubumenyi n’ubushobozi bibafasha gusubira mu miryango yabo neza, bakagira uruhare mu kwimakaza imibanire myiza n’ubwiyunge.

Umuhango wo kurangiza iyi gahunda wabaye ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe.

Muri uwo muhango, abayobozi bashimangiye akamaro ko kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubahiriza indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Imirimo Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Yibanda by’umwihariko ku bagororwa bafite amezi atandatu cyangwa munsi yayo ngo barangize ibihano byabo, hagamijwe kubarinda gusubira mu myitwarire ibangamira ubumwe n’imibanire myiza, ndetse no gukomeza kubaka ubushobozi bw’imiryango bwo kubana mu mahoro mu gihe kirekire.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *