Bavuga Ko Leta Ibasaba Kwishyura Ubwisungane Ku Mafaranga ‘Badafite’

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Abaturage b'amikoro make bavuga ko bavunwa no kubona amafaranga ya Mutuelle. Ifoto@Taarifa.rw

Hirya no hino mu Rwanda hari abaturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo n’ingano y’amafaranga y’ubwisungane mu buzima bagomba kwishyura hashingiwe kuri ibyo byiciro.

Bemeza ko kuba amafaranga basabwa yariyongereye kandi aho bakura n’icyo bahakura bitarahindutse, ari undi mutwaro uremereye bikorejwe.

Béatrice Mukandekezi ni umubyeyi ufite imyaka 40 n’umugabo we Nyirinkwanya Jean Baptiste w’imyaka 50 bamaze imyaka 17 bubakanye kandi barera abana babiri.

Ni umuryango utuye mu Mudugudu Intangarugero, Akagari ka Rango-B, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ubuzima bwabo bwa buri munsi burangwa no gushakisha uko babona ibibatunga nk’uko bimeze ku Banyarwanda benshi.

Umutungo bafite ugaragara ni ihene baragijwe n’umuturanyi ngo ibafashe kubona ifumbire.

Inzu batuyemo bemeza ko bayubakiwe n’umuganda bahawe n’abaturage, ikaba yubakishijwe igishonyi n’ingwa, hasi ikurungishijwe amase.

Inzu ikurungishijwe amase wayigereranya n’inzu z’abasirimu ziba zifite sima iri ku mabaraza cyangwa ahandi muri salon.

Mukandekezi n’umugabo we bakora imirimo y’ubuhinzi n’utundi turaka kugira ngo babone amafaranga yo gutunga umuryango.

Mu gihe cy’ihinga, bakunze gukorera koperative z’ubuhinzi bw’ibigori mu Karere ka Huye, ariko iyo igihe cy’ihinga kirangiye bakora uturimo dutandukanye tubonetse harimo kubaka, kumesa cyangwa gufasha abaturage mu mirimo yo mu ngo irimo no gukoropera abifite.

Kuri ubu ariko aba bombi bavuga ko ikibazo cy’ubwisungane mu kwivuza cyababanye ingorabahizi, nyuma yo gushyirwa mu cyiciro kibasaba kwishyura Frw 8,000.

Mukandekezi yabwiye Taarifa ko ubu yumva nta kundi yabigenza uretse kwiringira Imana kuko n’amafaranga asabwa muri Mituweli ari menshi ugereranyije n’amikoro y’umuryango we.

Ati: “Ibya Mituweli byo ni Imana itwirindira rwose. Reba, nk’ubu banshyize mu cyiciro cy’abagomba kwishyura ibihumbi umunani kandi ntishoboye. Ni ihene mfite nyiragiriye umuntu. Urumva rero ko tubayeho mu buryo bwa ‘Mana ntabara.”

Avuga ko mbere y’uko uburyo bwo gutanga ubwisungane bushyirwa mu byiciro bishya, umuryango we wishyuraga Frw 3,000 kuri buri muntu kandi nabwo ngo ntibyari byoroshye.

Ubu avuga ko ikibazo cyarushijeho gukomera, cyane cyane ko umusaruro w’ibigori bagenderagaho mu kwishyura  ayo mafaranga utabonetse bihagije kubera kurumbywa kudasanzwe kwaturutse ku mihandagurikire y’ikirere kimwe na henshi mu gihugu.

Ati: “Ubundi nka mbere twabaga twejeje ibigori byinshi, hanyuma umuntu akaba yagurishaho akishyura Frw 12,000 by’umuryango wose. Ariko se ubu aya mafaranga yose nsabwa nzayakura he koko?”

Abaturage bavuga ko ibyiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo

Mukandekezi n’abandi baturage baganiriye na Taarifa Rwanda bavuga ko hari imiryango itishoboye yashyizwe mu byiciro bisaba amafaranga menshi kurusha ubushobozi ifite.

Bavuga ko hari abari bakwiye kuba mu cyiciro cya mbere, aho bamwe batanga Frw 4,000 cyangwa bagafashwa kwishyurirwa, ariko bakisanga mu byiciro bibasaba kwishyura Frw 20,000.

Ahitwa ‘Mu Myembe’ mu mujyi wa Kigali naho hari umuturage uvuga ko kuba Leta yarazamuye ingano y’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ari ikintu cyumvikana, gusa akemeza ko kugira ngo ayo mafaranga azaboneke, bizasaba kwiyuha akuya.

Munyazikwiye ati: “Muri iki gihe, dusabwa byinshi byo gutangaho amafaranga kurusha amafaranga twinjiza. Kubona amafaranga yo gushyira muri ibyo byose ni ihurizo rikomereye benshi.”

Kuba muri Kigali haboneka uburyo bwo gukorera amafaranga, ntibikuraho ko n’ibiyatwara biba ari byinshi bigatuma kwizigamira bigora benshi.

Gervais Rekeraho wo mu Murenge wa Nasho muri Kirehe avuga ko umusaruro bakuraga mu buhinzi warumbye kubera izuba, bityo ntibabona uwo basagurira isoko.

Izuba ryavuye mu bice byinshi byUburasirazuba ryumishije imyaka, abaturage bararumbya.

Ati: “Nubwo Leta yashyizeho uburyo bwo kuhira bukorera ku kiyaga cya Nasho, muri rusange izuba ryatumye hari benshi muri twe barumbya. Rwose kubona amafaranga yo kwishyura mutuelle angana kuriya si ibya bose!”

Ibiciro ku isoko ry’ibiribwa byarazamutse, ibyo mu mashuri biba uko…muri rusange, kubona amafaranga yo gukemuza ibibazo ni ingorabahizi haba mu cyaro no mu mujyi.

Guverinoma ibivugaho iki?

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva. Ifoto@Primature

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva aheruka kuvuga ko ibyiciro bishya by’ubwisungane mu kwivuza byakoranywe ubushishozi.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu byiciro bizakomeza gusuzumwa.

Amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yavuye ku Frw  3,000 kuri buri muntu ku mwaka, ashyirwa mu byiciro biri hagati ya Frw  3,000 na Frw 20,000 .

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi gahunda igamije kongera ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima, kugira ngo abarwayi bazabashe kubona ubuvuzi bukwiye.

Yatangaje kandi ko mu mwaka wa 2026–2027, amafaranga azakusanywa muri Mituweli azagera kuri miliyari 70 Frw, angana na 48% by’amafaranga akenewe, mu gihe andi azatangwa na Leta.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yigeze gusobanura ko kubera ko Abanyarwanda basigaye baramba, byatumye hari indwara zibafata zigendana no kuramba.

Bazita indwara ‘zitandura’ zirimo diyabete, umubyibuho ukabije, kanseri, impyiko, umwijima n’izindi zisaba ubuvuzi bwisumbuyeho.

Nsanzimana avuga ko kuzamura ingano y’amafaranga y’ubwisungane mu buzima bigamije kuzatuma abaturage bahabwa serivisi z’ubuvuzi batahabwaga mbere.

Muri zo harimo no guha abafite ubumuga inyunganira cyangwa insimburangingo binyuze muri mutuelle de santé.

Imibare y’inzego z’ubuzima ivuga ko icyizere cy’ubuzima bw’Umunyarwanda muri rusange cyazamutse kikaba kiri hafi kugera ku myaka 70.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, rivuga n’ubwo abantu muri rusange basigaye baramba, imibereho yabo ituma barwara indwara zitandura kandi kuzivura birahenda.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *