Meteo Rwanda yatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 22 na 105, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.
Muri icyo cyegeranyo cy’uko imvura izaba imeze mu gice cya kabiri cy’Ukwakira, hagaragaramo ko umubare w’iminsi imvura izagwamo uri hagati y’iminsi ine (4) n’itandatu (6) bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 32 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 20.
Ubushyuhe buteganyijwe buri hejuru gato y’ikigero cy’ubusanzwe buboneka mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira.
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru iri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, naho iy’ubushyuhe bwo hasi iri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 19. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
2. Imvura iteganyijwe:
Imvura iri hagati ya milimetero 85 na 105, iteganyijwe mu Turere twa Rubavu na Musanze, henshi mu Turere twa Nyamasheke na Nyabihu, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Karongi na Gakenke, ibice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Uturere twa Rutsiro na Burera, ndetse n’ibice bito byo hagati by’Akarere ka Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 85 iteganyijwe mu Karere ka Nyaruguru, ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Burera, ibice byinshi by’Uturere twa Muhanga na Nyamagabe, ibice byo hagati by’Akarere ka Gakenke, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Huye, Ruhango na Nyagatare ndetse n’ibice by’amajyaruguru by’Akarere ka Gicumbi.
Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rwamagana, ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo uretse ibice bito by’uburasirazuba by’Uturere twa Gisagara na Nyanza, ahasigaye mu Karere ka Nyagatare, henshi mu Karere ka Gatsibo, ibice by’iburengerazuba by’Akarere ka Kayonza, ibice by’amajyaruguru by’Akarere ka Bugesera, ndetse n’ibice byo hagati n’iby’amajyaruguru by’Akarere ka Ngoma.
Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 22 na 40.
3.Umuyaga uteganyijwe:
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda (reba ibara ry’icunga) uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Karongi, ibice byo hagati by’Akarere ka Rutsiro, ibice by’uburasirazuba by’Akarere ka Nyamasheke, ibice bito by’amajyaruguru y’iburengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe, Ngororero na Nyabihu ndetse n’ibice by’amajyaruguru y’iburasirazuba by’Akarere ka Rubavu.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi) uteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Bugesera na Rwamagana, henshi mu Karere ka Nyagatare, ibice by’Amayaga, ibice by’amajyaruguru by’Uturere twa Ngoma na Muhanga, ibice bito by’iburengerazuba by’Uturere twa Kayonza, Rutsiro, Burera na Rubavu, ibice by’amajyepfo by’Uturere twa Gatsibo na Gicumbi, ibice by’amajyepfo n’iby’uburengerazuba by’Akarere ka Rulindo, ibice byo hagati n’iby’iburengerazuba by’Uturere twa Gakenke na Nyamasheke ndetse n’ibice bito byo hagati n’iby’amajyaruguru y’iburengerazuba by’Akarere ka Rusizi.
Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.
4. Ubushyuhe buteganyijwe:
• Ubushyuhe bwo hejuru: Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32 buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Ngoma, Rwamagana na Nyagatare, ibice bito by’iburengerazuba by’Akarere ka Kirehe ndetse n’ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama.
Ibice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Musanze n’iby’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyabihu, nibyo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 24.
• Ubushyuhe bwo hasi: Ubushyuhe bwo hasi bucye buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12, buteganyijwe mu bice by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Nyabihu, ibice by’uburengerazuba by’Akarere ka Musanze, ibice bito by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’amajyepfo n’uburengerazuba by’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’ibice by’uburasirazuba by’Akarere ka Rusizi.
Ibice byo hagati by’Umujyi wa Kigali, henshi mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, ibice by’amajyepfo n’iby’iburasirazuba by’Akarere ka Bugesera, ibice bito by’Amajyepfo by’Akarere ka Rwamagana ndetse n’ibice by’iburengerazuba by’Akarere ka Ngoma nibyo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogerwSelisiyusi 16 na 19.
Abaturarwanda cyane cyane abatuye mu bice biteganyijwemo umuyaga mwinshi bagirwa inama yo gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura irimo umuyaga mwinshi bakurikiza amabwiriza bahabwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

