Urukiko rwo mu Bwongereza rwemeje ruzaburanisha Dr. Vincent Bajinya ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rmu Ukwakira 2027.
Bajinya w’imyaka 65 afungiwe muri Gereza ya Belmarsh akaba yitabiriye inama ntegurarubanza yabereye mu rukiko rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026 binyuze mu ikoranabuhanga.
Umucamanza uyoboye Inteko Iburanisha urubanza rwe Bobbie Cheema-Grubb yasobanuriye Dr. Bajinya n’Ubushinjacyaha ko urubanza ruzatangira tariki ya 4 Ukwakira 2027, rukazamara hagati y’ibyumweru umunani na 12 ariko ko iyi tariki ari iy’agateganyo.
Ubusanzwe Dr. Bajinya utuye mu Karere ka Islington mu Majyaruguru ya Londres, aregwa icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano na Jenoside n’ibindi byaha bitandatu byo kugira uruhare mu bwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ntabyemera.
Tariki ya 15 Mutarama 2027, hakazaba indi nama ntegurarubanza, aho Dr. Bajinya azamenyeshwa uburyo aziregura kugira ngo abone gutegura dosiye ye.
Ni ubwa mbere mu Bwongereza hazaba habaye urubanza rw’umuntu uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushinjacyaha Bill Emlyn Jones yavuze ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yari ubwicanyi ndengakamere bwibasiye abantu benshi kurusha ubundi mu mateka ya vuba y’Isi.”
Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Bajinya yayoboye cyangwa yashishikarije Interahamwe kwica Abatutsi mu minsi ya mbere ya Jenoside.
Ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Dominique Mukurarinda, Immaculée Mukankusi, Gerase Rurangirwa, Charlotte Kamaguja n’umwana we Olivier Tuyishime na Léandre Mbogoye wari utwaye taxi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubu bwicanyi bwabereye i Kigali hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994, mu gihe Interahamwe n’abandi bantu bari bashyigikiye ubutegetsi bw’icyo gihe bicaga Abatutsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Dr. Bajinya yari umuganga. Yabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Abaturage (ONAPO). Icyo gihe yari atuye mu nkengero za Kigali.

