Igisirikare cya Uganda cyataye muri yombi Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije ndetse n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano n’ubutegetsi bw’igihugu.
Umuvugizi w’agateganyo w’igisirikare cya Uganda, Chris Magezi, yavuze ko Elwelu yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere, anatangaza ko azashyikirizwa ubutabera kugira ngo aburanishwe.
Magezi yamwise umusirikare wigometse ku buyobozi bw’igihugu, avuga ko akurikiranyweho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano.
Ifatwa rye rije nyuma y’iminsi micye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko yamwambuye ipeti rya Lieutenant General, akamumanura akamugira umusirikare wo ku rwego rwo hasi cyane, witwa Private.
Peter Elwelu yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yari ayoboye igitero cy’igisirikare cyagabwe ku ngoro y’umwami washinjwaga kuyobora umutwe washakaga kwitandukanya na Uganda.
Icyo gitero cyahitanye abantu benshi.
Nyuma yaho, Elwelu yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka aza kuzamurwa aba Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije, mbere yo kugirwa umujyanama wa Perezida.
Muri Gicurasi 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano zimushinja uruhare mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, ririmo kwica abantu nta rubanza baciriwe, bikorwa n’inzego za Leta. Yasezerewe mu gisirikare muri Kanama 2025.
Ku wa Mbere, umuvugizi w’igisirikare yavuze ko inzego z’umutekano ziherutse gufatira kwa Elwelu imbunda 15, imyambaro ya gisirikare n’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-up.
Mu gusubiramo ibyo umuvugizi w’ingabo za Uganda yayibwiye, BBC yanditse ko yavuze ko ‘Elwelu’ yari amaze igihe ahunga inzego z’umutekano kubera uruhare akekwaho mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no gutegura imigambi yo guhungabanya agace ka Teso.
Mu cyumweru gishize, Gen Muhoozi Kainerugaba yari yashinje Elwelu guhisha intwaro nyinshi no gutegura ibikorwa bigamije kurwanya ubutegetsi.
Yamusabye kwishyikiriza inzego z’umutekano, aburira umuntu wese wamufasha kwihisha ko azahanwa bikomeye.
Kainerugaba yanditse kuri X ati: “Twafatiye iwe intwaro n’amasasu menshi. Afite amasaha make yo kwishyikiriza inzego z’umutekano, bitaba ibyo tukamufata nk’inyeshyamba tukamuhashya.”
Yongeyeho ko abasirikare 20 bahoze mu gisirikare, bakekwaho gukorana na Elwelu, na bo bamaze gutabwa muri yombi.
Icyakora, umuryango wa Elwelu wahakanye ibyo aregwa.
Umugore we, Patricia Apolot, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko umugabo we ari umwere kandi ko adashobora gutekereza gutangiza ibikorwa by’ubwigomeke.

