Ubwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa munani wahuje Rayon Sports na Al Hilal SC, umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Buri kipe yakinanaga ubushake n’ubuhanga bwo hejuru k’uburyo byagaragarazaga ko wari umukino uryohereye ijisho.
Warimo guhererekanya neza hagati y’abakinnyi bamenyeranye.
Icyakora mu guhererekanya Al Hilal SC yarushaga Rayon Sports gusa nayo igatanga amashoti meza aganisha mu izamu n’ubwo uko yabikoraga atari ko byagiraga icyo bitanga.
Muri uko gukina, Al Hilal SC yaje kubanza igitego ku munota wa 35, gitsindwa na Mohamed Yousif wari uhawe umupira na Abderlazig Omer Taha, igice cya mbere kirangira igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Adama Coulibaly wa Al Hilal SC yasimbujwe Ansumana watangiye kugerageza uburyo burimo ishoti yashatse gutsinda Dande Junior urinda izamu rya Rayon Sports ariko we arikuramo.
Ku munota wa 51 Mohamed Ouattara wa Rayon yavunitse asimburwa na Nshuti Didier.
Ku munota wa 67 Muhoza Daniel yinjiye mu kibuga asimbuye Moïse Sandja wakinaga nka rutahizamu wa kabiri kuri Junior Kameni.
Uyu musore yatangiye guha akazi gakomeye Boshala wakinaga iburyo bwa Al Hilal inyuma.
Byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 89 ubwo Mokono Elie Eldinho yahaga umupira Muhoza Daniel mu rubuga rw’amahina, undi ahita atera mu izamu rya Al Hilal SC bituma yishyura igitego ikipe ye yari yatsinzwe.
Umukino wongereweho iminota itanu y’inyongera Rayon Sports ikomeza gusatira izamu rya Al Hilal SC inahusha uburyo kuri rutahizamu Junior Kameni umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.
Imibare yerekana ko muri uyu mukino Rayon Sports yateye amashoti 15 arimo atanu agana mu izamu mu gihe Al Hilal SC yateye amashoti 10 arimo atanu agana mu izamu.
Ijanisha rusange ryerekana ko Al Hilal SC ari yo yihariye umukino kurusha iyo bari bahanganye kuko ifite ijanisha rya 56 % kuri 44% ya Rayon Sports.
Ubu Rayon Sports ifite amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina, ikazahura na APR FC ku munsi wa cyenda wa shampiyona uzaba ku tariki 21 Ugushyingo 2026 mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro.

