Ndayishimiye Yemeje Ingengabihe Y’Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Peter Taarifa
2 Min Read
Perezida Ndayishimiye azaba agiye kwiyamamariza manda ya kabiri.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashyize umukono ku iteka rigena ingengabihe y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 3 Gicurasi 2027.

Nk’uko biteganywa n’Iteka No 100/167 ryo ku wa 4 Ugushyingo 2026, ryasinyiwe i Gitega, mu gihe nta mukandida uzabona amajwi arenga 50% mu cyiciro cya mbere, hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora azaba ku wa 1 Kamena 2027 kugira ngo ace impaka.

Iri teka rigena kandi uburyo amatora azakorwa, igihe abakandida bazatangira gutangira kandidatire zabo n’uburyo Abarundi baba mu mahanga n’abasirikare bari mu butumwa hanze y’igihugu bazatora.

Abifuza kwiyamamariza kuyobora u Burundi basabwe kuzaba bagejeje kandidatire zabo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigenga (CENI), hagati ya tariki ya 13 na 22 Ugushyingo 2026.

Iteka Perezida Ndayishimiye yasinye nanone riteganya ko amashyaka atavuga rumwe na Leta ‘atemerewe kwishyira hamwe’ ngo akore ihuriro.

Mu bika bigize iri huriro handitsemo ko umukandida wigenga ari ‘umuntu utarigeze agaragaza ko abarizwa mu ishyaka iryo ari ryo ryose’ mu gihe nibura cy’umwaka umwe.

Uwo muntu agomba kandi kugaragaza ko atishingikirije ku macakubiri asanzwe mu bya politiki y’u Burundi, ahubwo akazaba ari umuntu watanze gahunda ye bwite y’iterambere ry’abaturage.

Amatora azakorwa binyuze mu gutora ku buryo butaziguye, mu buryo bw’ibanga bukorerwa mu bwihugiko, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 56 y’Itegeko rigenga amatora mu Burundi.

Perezida wa Repubulika azatorwa hakurikijwe uburyo bw’amatora y’umukandida umwe, mu byiciro bibiri.

Kugira ngo umukandida atsinde mu cyiciro cya mbere, agomba kubona amajwi arenga kimwe cya kabiri cy’amajwi yose yatanzwe, ni ukuvuga 50% hiyongereyeho ijwi rimwe.

Perezida w’u Burundi muri iki gihe, Evariste Ndayishimiye, ni uwa cumi, akaba yaragiye ku butegetsi ku italiki 18, Kamena, 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza wari umaze igihe gito apfuye azize uburwayi.

Ndayishimiye azaba yiyamamarije manda ya kabiri kuko iyo ari kuyobora muri iki gihe ari iya imbere y’imyaka irindwi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *