Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yabwiye Inteko ishinga amategeko ko urwego ayoboye ruri kunoza amabwiriza azagenga ubuziranenge bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bikorerwa imbere mu gihugu.
Ibi bigeze ku rwego rwo kwemezwa burundu, ariko bikaba bigomba kwitonderwa hirindwa ko hazabaho amakosa nk’ayabaye mu gihe cyahise ubwo inganda zikora inzoga zemererwaga gukora ariko zikaza kurenga kubyo zemerewe zigakora izitujuje ubuziranenge.
Kajangwe yasubije ibi ubwo yasubizaga ku byo Abadepite bamubwiye ko babonye ubwo basuraga abaturage mu giturage bakababwira ko hari ibitoki bibaborana kuko byabuze inganda zibigura.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko Leta yasanze ari ngombwa kuvugurura amabwiriza y’uko inzoga zengwa, cyane cyane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abazinywa no kuzamura ubuziranenge bw’ibinyobwa bikorerwa mu gihugu.
Avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye byabaye mbere, ari uko hari abanyenganda barenze ku mabwiriza bari bahawe mbere, bakora inzoga mu buryo butari bwemeranyijweho n’impande bireba.
Mu Nteko Minisitiri Kajangwe yagize ati: “By’umwihariko, ku bijyanye n’izi nganda, amabwiriza agenga ubuziranenge bw’inzoga zikorerwa mu Rwanda ari kuvugururwa. Amabwiriza mashya yamaze gutunganywa, ubu ategereje kwemezwa ku mugaragaro.”
Ni ivugurura rigamije gutuma abakora inzoga z’imbere mu gihugu bongera gukurikiza ibisabwa mu ikorwa ryazo.
Ibiri kuvugururwa ni ibipimo by’ubuziranenge bw’inzoga zisembuye zikorerwa mu Rwanda kandi ayo mabwiriza akaba yararangiye, asigaje kwemezwa.
Hagati aho, Minisitiri Antoine Marie Kajangwe yavuze ko hari kurebwa uko umutobe w’ibitoki byo mu Rwanda uba usukuye, uri ku rwego rwiza ngo uzavemo urwagwa runoze.

