Louise Mushikiwabo uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora OIF avuga ko atumva impamvu yagirira ubwoba amatora.
Avuga ko ubwoba butagombye kuza mu matora ayo ari yo yose kuko watsinda cyangwa ugatsindwa, icy’ingenzi ari uko uba werekanye imirongo migari wifuriza abantu kuzageraho nibagutora.
Yabwiye Africa 24 ati: “ Simbona impamvu abantu bajya mu matora bifitemo akoba. Nta hantu ku isi hataba amatora kandi OIF isanzwe igira indorerezi yohereza mu matora nk’ayo, iki kikaba kimwe mu biranga demukarasi.”
Avuga ko kuba amatora ari kimwe mu bigize politiki OIF igenderaho ubwabyo ari ikimenyetso cy’uko uwo muryango wemera ko agenda neza, aciye mu mucyo.
Yavuze ko igihe cyo gutora umukandida uzayobora OIF mu myaka ine iri imbere nikigera Abakuru b’ibihugu bakemeranya kuri umwe muri bane bahatanira uyu mwanya( nawe ari muri bo), icyo gihe impaka zizaba zicitse.
Ku rundi, Mushikiwabo avuga ko nibigaragara ko nta mukandida abo bayobozi bemeranyijeho, icyo gihe hazaho gutora mu bundi buryo bityo rero, kuri we, ntawe ukwiye kugira ubwoba ubwo ari bwo bwose.
Yunzemo ko amatora ntaho ataba haba muri UN, haba muri UNESCO, haba muri Afurika yunze ubumwe n’ahandi ngo ntaho badatora.
Mushikiwabo asaba abantu kwirinda guca igikuba, akababwira ko iyo ikiri gukorwa ari amatora, ibyiza ari ugutegereza uzatorwa, ibindi abantu bakaba babiretse.
Ati: “Ndabigendamo gahoro, ndategereje gusa icyo nababwira ni uko ndi umukandida mwiza.”
Inama ya 20 ya OIF izatorerwamo umuyobozi mushya wa OIF izaba kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere ni ukuvuga hagati y’italiki 15 na 16, Ugushyingo, 2026 ibere i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodia.
Umunyamabanga Mukuru uzatorwa azayobora manda ya 2027–2030.
Abakandida bane bari guhatanira uyu mwanya ni Louise Mushikiwabo usanzwe ayobora OIF, Coumba Ba wo muri Mauritania, Dacian Cioloș wo muri Romania na Juliana Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

