Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi bakuru b’amarushanwa ya Formula 1, abashoramari bakomeye bo muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa mu mukino wo gusiganwa mu modoka, nyuma y’itangazwa ry’amasezerano y’imyaka 10 aha u Rwanda uburenganzira bwo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix.
Ubu busabane bwabereye i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, bwitabirwa na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi byo muri Afurika n’abahagarariye urwego mpuzamahanga rw’imikino yo gusiganwa mu mamodoka.
Ubu busabane bwakurikiye itangazwa ry’amasezerano y’imyaka 10 azatuma u Rwanda rwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, bikaba ari intambwe ikomeye mu mugambi wo kugarura iri rushanwa muri Afurika nyuma y’imyaka isaga 30 ritahabera.
Isiganwa rya nyuma rya Formula 1 World Championship ryabereye ku mugabane wa Afurika ryabaye mu 1993, ribera ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo.
Ikibuga cya Formula 1 kizubakwa i Bugesera
U Rwanda rurateganya kubaka ikibuga cyihariye cyo gusiganirwaho mu mamodoka (purpose-built racing circuit) mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya.
Umushinga uteganya ko iki gikorwaremezo kizaba kireshya na kilometero esheshatu z’umuhanda zakoreshwa mu isiganwa, ahantu 17 imodoka zizajya zihindukirira ndetse n’ubutumburuke butandukanye, hagamijwe kubyaza umusaruro imiterere y’imisozi n’ubutaka bw’ako gace.
Uretse kuba iri rushanwa rizaba ari igikorwa gikomeye mu mikino, ritegerejwemo no guteza imbere ubukerarugendo, kwakira abashyitsi, kubaka ibikorwa remezo, imicungire y’ibirori bikomeye ndetse no guhugura Abanyarwanda mu myuga ya tekiniki.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakurura ba mukerarugendo, abashoramari, amakipe y’abasiganwa n’abakunzi ba Formula 1 baturutse mu bice bitandukanye by’isi, bityo rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda n’akarere.
U Rwanda kandi rushaka ko iri rushanwa ritazaba igikorwa cy’imikino gusa, ahubwo rizaba umushinga mugari w’iterambere uzafasha guteza imbere impano z’abakiri bato, kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikino y’imodoka no gukurura ishoramari mu nzego zitandukanye.
Mu rwego rwo gutegura uwo mushinga, u Rwanda ruri gukorana na Formula 1 n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), kugira ngo ikibuga kizubakwa i Bugesera kizuzuze ibisabwa ku rwego mpuzamahanga rwa FIA Grade 1, ari rwo rwego rusabwa ibibuga byakira amarushanwa ya Formula 1.
Umushinga w’u Rwanda kandi ufite igisobanuro cyihariye ku bakunzi ba Formula 1 muri Afurika, barimo Lewis Hamilton, umushoferi umaze kwegukana igikombe cy’isi muri uyu mukino inshuro zirindwi.
Yagaragaje kenshi ko yifuza kubona iri rushanwa risubira kuri uyu mugabane.

