Ikoranabuhanga Rikomeje Gufasha Benshi Kwiyubaka Mu Bukungu

Peter Taarifa
2 Min Read

Christian Ngabo avuga ko kuba Leta yarashyizeho interinete yihuta, byahaye benshi uburyo bwo kubaho, akaba yarashinze icyo yise ‘Isokko’.

Rwagati mu mwaka wa 2026 Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko simukadi zose zigomba kujya kuri interinete y’igisekuru cya Kane.

Ni umuhati wo kugira ngo interinete igere kuri benshi bayibyaze umusaruro birimo no gukora imbuga zirimo n’iz’ubucuruzi.

Ngabo yabwiye Taarifa Rwanda ko yashinze Isokko agamijwe korohereza abantu guhitamo ibyo bagira, igihe bazabugurira n’ibiciro bibanogeye.

Ati: “Kenshi umuntu yibuka kugurira abashyitsi ikintu bamaze kugera iwe kandi hari ubwo amaduka aba yafunze. Twashatse ko umuntu abona byose ku rutonde rumwe, bihuye n’ibiciro nyabyo by’i Kigali.”

Avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke, hari buryo yise “Checklists”, bufasha abakiliya gutegura ibyo bakeneye kugura mu bihe bitandukanye, birinda kwibagirwa ibyangombwa cyangwa ibikoresho by’ingenzi.

Butanga urutonde rw’ibyo wakenera bitewe n’igikorwa cyangwa igihe runaka witegura.

Harimo nko kwimukira mu nzu nshya, kwitegura kubyara, gutegura ibirori by’isabukuru cyangwa kugura ibikoresho abana bazakenera basubiye kwiga.

Kuri urwo rutonde hariho ibintu 160 ngo bizafashe abakiriya kumenya ibyo bagomba gutegura mbere y’igihe.

Ubishatse ahabwa ibisobanuro ku kamaro ka buri kintu, uko gikoreshwa n’ibicuruzwa biboneka mu maduka yo mu Rwanda, birimo n’ibiciro byabyo.

Umukiriya ashobora gushyira akamenyetso ku byo asanganywe, ibindi akabishyira mu gatebo cy’ibyo agiye kugura icyarimwe.

Bituma azigama igihe kandi ntiyibagirwe ibyo akeneye.

Izi ntonde z’ibyo umuntu akeneye kugura ziboneka ku buntu ku rubuga rwa Isokko, www.isokko.com, no muri application yayo kandi ubikeneye ashobora kubibona hagati y’iminota 30 na 75.

Kwishyura bishobora gukorwa hakoreshejwe Mobile Money (MoMo), amakarita ya banki, Apple Pay cyangwa amafaranga mu ntoki igihe ibicuruzwa bigeze ku mukiliya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *