Binyuze mu nkunga izatangwa n’Ikigo Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity cy’abo muri Leta ziyunze z’Abarabu, u Rwanda rugiye kubona inkunga ya miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 20 Frw), azakoreshwa mu kugura imiti, ibikoresho n’ikoranabuhanga byifashishwa mu buvuzi, bikagezwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro 170.
Mu nama mpuzamahanga imaze iminsi ibera i Addis Ababa muri Ethiopia niho ibyo byatangarijwe kuri uyu kane italiki 26, Ugushyingo, 2026, ikaba inama yiswe CPHIA yiga ku buzima rusange bw’abatuye Afurika.
Amafaranga azatangwa muri iriya gahunda, azaba ari igice cy’ishoramari rya miliyoni 135 z’amadolari yatangijwe n’iyi Fondasiyo, igamije gufasha ibihugu icyenda bya Afurika kubona imiti n’ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu buvuzi.
Ibyo bihugu ni Ethiopia, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, u Rwanda, Ghana, Sierra Leone na Mozambique.
Biteganyijwe ko iyi nkunga izafasha mu gukusanya andi mafaranga arenga miliyoni 550 z’amadolari, azaturuka muri za Guverinoma z’ibihugu bizungukira muri iyi gahunda no ku baterankunga batandukanye.
Buri gihugu kizatanga amafaranga nibura angana n’ayo cyahawe, kugira ngo ibikorwa birusheho kwaguka kandi birambe.
Uko inkunga izakoreshwa mu Rwanda
Mu Rwanda, miliyoni 15 z’amadolari zizifashishwa mu kugeza ibikoresho by’ubuvuzi mu bigo nderabuzima n’ibitaro 170, birimo ibitaro by’uturere n’ibyigisha ubuvuzi.
Biteganyijwe kandi ko iyi nkunga izafasha gukusanya andi mafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amadolari.
Ibikoresho bizakusanywa bizafasha mu buvuzi bw’ababyeyi n’impinja, hagamijwe kugabanya impfu zishobora kwirindwa.
Muri ibyo bikoresho harimo ibizifashishwa mu kurinda ko abagore bava cyane mu gihe babyara na nyuma y’aho, ibyumba byihariye bifureba impinja zavutse zidashyitse (incubators), ndetse n’ibikoresho bifasha impinja zirwaye cyangwa zifite ibibazo byo guhumeka.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwateye imbere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana, ku buryo serivisi z’ubuvuzi zageze ku miryango myinshi.
Yagaragaje ko gukomeza kurinda ibyamaze kugerwaho bizasaba ko abaganga n’abakozi b’ubuzima babona imiti, ibikoresho n’ikoranabuhanga bihagije kugira ngo batange serivisi nziza.
Ati: “Ubufatanye bwacu na Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity bwubakiye ku ishoramari u Rwanda rumaze igihe rushyira mu buzima. Dufatanyije, turaharanira ko intambwe tumaze gutera ihinduka ubuzima bwiza kuri buri mubyeyi, uruhinja n’umwana.”
Ibindi bihugu bizungukira muri iyi gahunda
Ethiopia ni cyo gihugu cyahawe inkunga ya mbere muri iyi gahunda, aho iyi Fondasiyo yiyemeje gutanga miliyoni 20 z’amadolari mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo guteza imbere ubuzima bw’imyororokere, ubw’ababyeyi, impinja n’abana.
Iyi nkunga yafashije kubona andi miliyoni 151.2 z’amadolari yatanzwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere, na yo ahuzwa n’andi angana na yo yatanzwe na Guverinoma ya Ethiopia. Byatumye haboneka amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 342.4 z’amadolari.
Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itatu, ibigo nderabuzima n’ibitaro bigera ku 120 muri Ethiopia bizagezwaho ibikoresho n’imiti by’ingenzi, harimo ibyuma bisuzuma inda byifashisha ubwenge buhangano (AI-enabled ultrasounds), ibifasha abaganga kubona hakiri kare ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cyo gutwita no kubyara, ndetse n’imiti ya antibiyotike ifasha kwirinda indwara ziterwa na mikorobe.
Liberia na yo izahabwa miliyoni 10 z’amadolari, azifashishwa mu kongerera ubushobozi ibitaro bikuru byoherezwamo abarwayi n’ibindi bigo bifitanye isano na byo.
Hazagurwa n’ibikoresho bifasha mu kubyaza abagore bafite ibibazo, kuvura impinja n’abana barembye no gusuzuma indwara hakiri kare.
Iyi gahunda izanashyiramo amahugurwa n’ubujyanama ku baganga, abaforomo n’ababyaza kugira ngo bamenye gukoresha neza ibyo bikoresho.
Hazanatezwa imbere ubumenyi mu gusana no gufata neza ibikoresho by’ubuvuzi kugira ngo bizakomeze gukoreshwa igihe kirekire.
Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity, Dr. Shamma Khalifa Al Mazrouei, yavuze ko intego ari uko nta mubyeyi, uruhinja cyangwa umwana upfa azize indwara cyangwa ikibazo cyashoboraga kuvurwa cyangwa gukumirwa.

Avuga ko kugira abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima bafite ubumenyi bidahagije bigira ingaruka bityo ko kububongerera, kubaha ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho bigira uruhare mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bataruzuza imyaka itanu.
Muri iki gihe, ibihugu byinshi bya Afurika bifite ikibazo cy’ubuke bw’imiti n’ibikoresho by’ibanze mu mavuriro.
Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika, imiti ingana na 35% mu miti y’ingenzi ari yo iboneka mu mavuriro ya Leta, mu gihe ibigo nderabuzima bitageze kuri kimwe cya gatatu bifite ibikoresho bihagije byo gukora ibizamini by’ibanze.

