Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026.
Mu turere 27 two mu Ntara enye z’u Rwanda habereye amatora y’abagiye kuyobora uturere muri manda y’imyaka itanu.
Ubusanzwe, Komite Nyobozi y’Akarere iba igizwe n’abantu batatu, barimo Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Batorwa n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Komite y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere.
Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Uturere twamaze kubona ba Meya na ba Visi Meya ni udukurikira:
Amajyepfo:
Murekatete Patricia niwe watowe ngo ayobore Akarere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni mushya kuri uwo mwanya gusa yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Azaba yungirijwe na Rugwiro Gahamanyi David wabaye Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kayitesi Nadine aba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Bimenyimana Pierre Célèstin niwe wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza.
Yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe Imyigire n’Ubushakashatsi.
Gihana Tharcisse yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Urujeni Consolée yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Mukasonga Virginie niwe uzayobora Akarere ka Ruhango. Yari asanzwe yigisha muri Kaminuza ya Kigali.
Nemeyimana Jean Bosco niwe muyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Ingabire Laetitia aba Umuyobozi w’Akarere Wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Bizimana Erick NIYONSHUTI Gerard azaba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga naho Muhoracyeye Marie Cecile abe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Mu Karere ka Huye Nshimiyimana Vedaste niwe watorewe kuba Meya w’ako Karere mu myaka itanu iri imbere.
Nshimiyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza hatowe Mukeshimana Médiatrice, Laurent Nshimyumuremyi atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Ntihinyurwa Joseph yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara muri manda y’imyaka itanu.
Yari gitifu w’Umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.
Uwingabire Jeannette azaba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage naho Gato Sylvain abe Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu.
Habimana Thadée yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Nyamagabe.
Muri manda ishize yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Uwamariya Rose ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu gihe Furaha Guillaume ari Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Siboyintore Theodat wari usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda niwe utorewe kuyobora Nyaruguru mu gihe cy’imyaka itanu.
Mutoni Uwase Marie Grace azaba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu muri Nyaruguru.
Uburasirazuba
Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra niwe uzayobora Rwamagana mu myaka itanu iri imbere.
Kagabo Richards Rwamunono akaba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu gihe Ingabire Jenny azabaUmuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Niyonagira Nathalie niwe watorewe gukomeza kuyobora Akarere ka Ngoma mu myaka itanu iri imbere. Yari asanzwe ari Meya w’ako karere kuva mu 2021.
Ruyumbu Augustin Fares azaba ari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Mukayiranga Marie Gloriose wari usanzwe ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage niwe wongeye gutorerwa uyu mwanya.
I Bugesera Mutwara Gahiga Ezra yatorewe kuyobora aka Karere.
Mu mwaka wa 2016 yari umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge umwanya yaje kweguraho akajya mu zindi nshingano.
Mpayimana Protais ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Bugesera naho uwungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage aba Tusiime Mukandori Grace.
Sekanyange Jean Léonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri manda yashize.
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’ubukungu ni Mwumvaneza Didas naho Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage aba Nyiranshuti Xaverine.
Kakooza Henry wari usanzwe ayobora Akarere ka Nyagatare by’agateganyo muri manda ishize, yatorewe gukomeza kukayobora.
Shyaka yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Niyigena Hilarie aba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Rangira Bruno atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yari asanzwe muri uwo mwanya kuva mu Ugushyingo 2021.
Nzirabatinya Modeste azaba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Umubyeyi Aimee Laetitia we ni Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu hatowe Higiro Jules naho Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage hatowe Nshizirungu Béatrice.
Mulindwa Prosper wari usanzwe ari Meya w’Akarere ka Rubavu yongeye gutorwa.
Niyonsenga Philippe aba Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Uwera Claudine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza.
Sindayiheba Phanuel amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Phanuel yari ayoboye ako karere kuva muri Werurwe 2025.
Sindayiheba Phanuel, ni umwe mu banyeshuri b’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda kubwo kwanga kwitandukanya nk’uko babisabwaga n’Abacengezi mu 1997.
Habimana Alfred niwe Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu naho visi meya ushinzwe imibereho myiza ni Mukakalisa Francine.
Muzungu Gerald, umaze imyaka isaga 20 mu mirimo itandukanye mu nzego z’ibanze yatorewe kuyobora Akarere ka Karongi.
Yari asanzwe ayobora ako Karere kuva mu 2024, ubwo yagahabwaga ngo akayobora by’agateganyo.
Mukamunana Alphonsine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu gihe Mujyambere Jean Pierre ari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Birorimana Jean Paul yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero.
Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Ngororero.
Iraguha Yvette niwe muyobozi w’Akarere Wungirije Uiterambere ry’Ubukungu, mu gihe Ndikubwimana Jean Paul ari Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage.
Mupenzi Narcisse wari usanzwe ari Meya w’Akarere ka Nyamasheke kuva mu 2023 yongeye gutorera kuyobora ako Karere ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Uwamwiza Jeanne d’Arc niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage naho Nyabyenda Emile atorewe kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Uwingabire Jacqueline yatorewe kuyobora akarere ka Nyabihu.
Ndayambaje Kalima Augustin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage ni Usengumuuremyi Michel.
Gakumba Vincent, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro.
Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) mu Ntara y’Iburengerazuba
Uwizeyimana Emmanuel, yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Nikuze Bernadette, aba Visi Meya Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri ako Karere.
Amajyaruguru
Berwa Marie Grace ni we utorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze mu myaka itanu iri imbere.
Nishimwe Dedan niwe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Kayiranga Theobald atorewe kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Uwamahoro Chantal yabaye umuyobozi w’Akarere ka Rulindo muri manda y’imyaka itanu.
Rugerinyange Theoneste azaba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rulindo naho Ntakirutimana Jean d’Amour abe Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Niyibizi Ildephonse azayobora Burera mu myaka itanu iri imbere.
Niyibizi w’imyaka 37 afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga Imishinga.
Yari asanzwe ari Umukozi w’Ishuri rya MIPC mu Karere ka Musanze ushinzwe Ingengo y’Imari n’Igenamigambi.
Muri ako Karere, Mwambutsa Amani Wilson yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Mukandayisenga Vestine yatowe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke. umwanya yiyamamajeho wenyine.
Yari asazwe ayobora ako Karere kuva mu 2023.
Irakarama Justin niwe muyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Hakizimana Jean Bosco aba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza.
Hategekimana Vincent ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi kari mu Ntara y’Amajyaruguru akaba ari mushya kuri uyu mwanya.
Uwera Parfaite atorewe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi, akaba yari asanzwe muri izo nshingano.
Ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage hatowe Mbonyintwari Jean Marie Vianney.
Inshingano za Komite Nyobozi y’Akarere
Ubusanzwe, Komite Nyobozi y’Akarere ishyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama y’Akarere, gufata ingamba zo kubungabunga umutekano, guca akarengane, guteza imbere Akarere no kubungabunga ibikorwa remezo n’ibidukikije.
Ishinzwe gusuzuma imishinga y’igenamigambi ry’Akarere no kuyishyikiriza Inama Njyanama ngo yemezwe, cyangwa iyitangeho inama gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari na raporo z’ibikorwa by’Akarere, na byo ikabishyikiriza Inama Njyanama.
Ishinzwe gusuzuma no gukemura ibibazo by’abaturage bitakemuriwe ku rwego rw’Umurenge, no kubakangurira kubahiriza ibyemezo byafashwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Indi nshingano ni ugushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’Akarere, guteza imbere no gukurikirana ibikorwa by’ishoramari, no kwemeza igurishwa ry’imitungo yimukanwa y’Akarere.
Yita ku iterambere ry’uburezi n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubungabunga inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’amarimbi.
Harimo kandi gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga y’ubufatanye hagati y’Akarere n’izindi nzego, zaba izo mu gihugu cyangwa izo mu mahanga, ndetse no kugeza kuri Biro y’Inama Njyanama ingingo ibona ko zikwiye gushyirwa ku murongo w’ibyigwa by’Inama Njyanama.
Komite Nyobozi ishinzwe gukurikirana imicungire y’ubutaka, gutunganya no gutanga ibibanza mu Karere, gufata ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi no gukora indi mirimo iri mu nshingano zayo yahabwa n’Inama Njyanama cyangwa izindi nzego zo hejuru.

