Ibibazo Ba Meya Bazahura Nabyo Mu Kazi

Peter Taarifa
7 Min Read
Ibiro by'Akarere ka Nyagatare mu Ntara y'Uburasirazuba.

Ba Meya 27 baraye batorewe kuyobora Uturere hatarimo dutatu tw’Umujyi wa Kigali. Ariko se kuba Meya bisaba kuba witeguye kuzuza izihe nshingano? Ni ibihe bibazo umuyobozi w’Akarere ko mu Rwanda ahangana nazo mu kazi ke ka buri munsi?

Burya akazi ka Meya w’Akarere mu Rwanda ni kamwe mu myanya y’ubuyobozi ifite inshingano nyinshi kandi zigoye.

Meya aba ashinzwe kuyobora Akarere, guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye, gukurikirana iterambere ry’abaturage no gushyira mu bikorwa politiki za Leta.

Imbogamizi ze ntizigarukira ku micungire y’abakozi gusa; anasabwa guhuza inyungu z’abaturage, iz’Akarere n’intego za Leta, kandi akabazwa umusaruro w’ibyo ashinzwe.

Dore zimwe mu ngorane zikomeye Meya ahura na zo:

  1. Imbogamizi z’imicungire n’ubuyobozi

– Gucunga abakozi benshi bafite inshingano zitandukanye. Umuyobozi w’Akarere akorana n’abantu benshi bafite ubumenyi bunyuranye, imikorere n’imyitwarire bitandukanye kandi abo bose Meya aba agomba gukorana nabo ngo inyungu z’umuturage zigerweho. Bimusaba kumenya gushyira mu gaciro, gukoresha neza igihe no kugerageza kubana neza na buri wese.

– Gukurikirana imikorere y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi bayobozi. Kubera ko raporo zimugeraho akenshi ziva mu Mirenge, Meya agomba kumenya iby’ingenzi bizikubiyemo, akareba ibikeneye inyunganizi y’Akarere agatanga amabwiriza y’uko bikorwa.

– Gukemura amakimbirane hagati y’abakozi cyangwa hagati y’inzego z’ubuyobozi. Burya abantu bakorana ntibabura ibyo bapfubiranaho. Niyo mpamvu, Meya ari umuhuza wabo bose, ugomba kumenya guhosha amakimbirane ataragera ku rwego rwo kugira ingaruka ku musaruro uva mu kazi ka buri mukozi ashinzwe.

– Guhangana n’abakozi batuzuza inshingano zabo.

Abakozi bamwe ntibuzuza neza inshingano zabo kandi abo Meya agomba kumenya kubahwitura, kubaha inama ndetse hakaba n’ubwo akorana n’abagize Njyanama umukozi runaka akaba yahanwa hakurikijwe amategeko.

– Gukora ku buryo serivisi zihabwa abaturage zitangwa neza kandi ku gihe.

Kubera ko ari we ushinzwe Akarere, Meya agomba kumenya niba igenamigambi ryaragejeje abaturage ku nyungu bari bakeneye ngo batere imbere.

  1. Ibibazo by’ubukungu n’ingengo y’imari

Meya ashobora kugira gahunda nyinshi z’iterambere ariko Akarere kakaba gafite ubushobozi buke bwo kuzishyira mu bikorwa.

Urugero ni uko hari ubwo habura amafaranga ahagije yo kubaka imihanda n’ibikorwa remezo, hakabura ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’amazi make cyangwa yanduye, amashanyarazi n’imiturire bidahagije n’ibindi.

Agomba kandi kumenya niba ingengo y’imari y’Akarere ashinzwe icungwa neza, ntisesagurwe cyangwa ngo inyerezwe. Akenshi kandi iyo ngengo y’imari iba idahagije.

Agomba no gukurikirana niba imishinga yarashyizwe mu bikorwa ku gihe, yaba yaradindiye akamenya icyabiteye kandi agafatanya n’abandi kubikemura.

-Bijyanirana no gushaka abafatanyabikorwa n’abashoramari bashobora gufasha Akarere.

  1. Imikoranire n’abaturage

Kimwe mu by’ibanze biranga Meya mwiza ni ugufatanya n’abaturage mu gukemura ibibazo baba bamugejejeho. Icyakora hari ubwo ibibazo bimwe bisaba Meya kubisubiza mu buryo bwihuse kandi ibyo bisaba ubundi bwenge.

Mu bibazo Meya aba agomba kwitaho ni ibyerekeye abaturage batishimiye serivisi bahabwa, ibibazo by’ubutaka n’imitungo, amakimbirane yo mu miryango n’ayo mu baturage, ibibazo by’ubukene, ubushomeri n’imiturire itanoze ndetse n’abaturage basaba ubufasha mu bibazo birenze ubushobozi bw’Akarere.

Ikibazo gikomeye ni uko hari igihe abaturage babona Meya nk’umuntu ugomba gukemura ibibazo byose, n’iyo byaba biri mu nshingano z’izindi nzego.

  1. Gukurikiranwa no kubazwa inshingano

Meya aba agomba gutanga ibisobanuro ku mikorere y’Akarere imbere y’inzego zimukuriye n’izindi nzego z’ubugenzuzi.

Agomba kandi kugera ku mihigo Akarere kahize, agakurikiza amabwiriza ya Leta n’amategeko agenga imicungire y’umutungo wa Leta, gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, gukumira ruswa n’isesagura ry’umutungo wa Leta, gusobanura impamvu imishinga imwe itagezweho cyangwa yatinze.

Urugero, isesengura rya Transparency International Rwanda ryashyizwe ahagaragara muri Mata 2026 ryagaragaje intege nke mu masoko ya Leta, imicungire y’umutungo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nzego z’ibanze.

  1. Imbogamizi zo kugera ku mihigo

Meya asabwa kugera ku ntego zashyizweho mu mihigo y’Akarere, ariko hari igihe ibyo ateganya bitagerwaho kubera kubura amikoro, imishinga itinda kubera abakozi cyangwa ba rwiyemezamirimo batubahiriza ibyo basinye, ibura ry’ibikoresho n’ubushobozi bwa tekiniki, impinduka mu igenamigambi rya Leta n’imihindagurikire y’ikirere yangiza ibikorwa by’iterambere.

  1. Gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage

Meya aba afite inshingano zo gukurikirana imibereho myiza y’abaturage, harimo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, gukurikirana isuku n’isukura, gufasha abatishoboye, gukurikirana uburezi n’ubuvuzi ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, gukemura ibibazo by’ibiza n’ingaruka zabyo, gukurikirana ibikorwa byo kurwanya ubukene n’ubushomeri.

Ibi ni ibintu biba bigomba gukorwa uko byagenda kose.

  1. Imikoranire n’inzego zitandukanye

Umuyobozi w’Akarere  ntashobora kugera ku ntego ze wenyine. Agomba gukorana n’inzego nyinshi, zirimo Minisiteri n’inzego za Leta, inzego z’umutekano, inzego z’ubuzima n’uburezi, abikorera n’abashoramari, imiryango itegamiye kuri Leta, inzego z’abaturage kuva ku Murenge kugera ku Mudugudu.

Imbogamizi iba iyo izi nzego zidafite imyumvire imwe ku cyihutirwa cyangwa zidashyira mu bikorwa ibyo zumvikanyeho.

  1. Igitutu cya politiki n’ibyo abaturage baba bashaka ko bikorwa vuba

Meya aba agomba guhuza ibyifuzo by’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi. Hari igihe abaturage baba bifuza igikorwa Akarere kadashobora kwiyishyurira cyangwa kadafite ububasha bwo kugikora.

Ikindi ni uko amakosa y’abakozi bo mu nzego zo hasi ashobora kugira ingaruka ku isura y’ubuyobozi bw’Akarere muri rusange bigatuma hari ubwo Meya yeguzwa na Njyanama kandi byabayeho kenshi muri manda ishize.

  1. Imbogamizi zishingiye ku bushobozi bw’abakozi

Raporo ya MINALOC ku isuzuma ry’ubuyobozi bwegerejwe abaturage mu myaka 25 (2000–2025) igaragaza ibibazo birimo:

– Ubuke bw’abakozi ugereranyije n’imirimo.

– Ubumenyi n’ubushobozi budahagije mu nzego zimwe.

– Ihindagurika ry’abakozi rikabije.

– Ubumenyi buke mu ikoranabuhanga.

– Intege nke mu gukurikirana no gusuzuma imishinga.

Hari ikintu gikwiye kwitabwaho. Burya Meya ni we muyobozi mukuru wa Komite Nyobozi y’Akarere, ariko si we wenyine ukora byose. Hari inshingano z’Inama Njyanama, iz’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’iz’abayobozi b’izindi nzego.

Ariko kuko ari we mukuru muri bose, iyo ibintu bitagenze neza ku rwego rugaragarira bose, NIWE UBIBAZWA.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *