Perezida Kagame Aritabira YouthConnekt Africa Summit 2026

Peter Taarifa
1 Min Read
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aritabira umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026, iteranira muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama ihuje urubyiruko rusaga 3.000, abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera, bakaba baganira ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza ha Afurika.

Ifite insanganyamatsiko igira iti: “Shaping the Generational Mission”, bisobanuye ‘Gushyiraho icyerekezo cy’inshingano zitureba.’

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo nyamukuru ku bitabiriye iyi nama, nyuma akifatanya na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Sam Matekane na Visi Perezida wa Gabon, Alexandre Barro Chambrier, mu kuganira n’urubyiruko.

Ibyo biganiro biribanda ku nshingano z’abayobozi mu kuyobora no gutanga urugero rwiza, gutegura no gutera imbaraga urubyiruko rw’Afurika ruzasimbura abari ku buyobozi muri iki gihe.

Iyi nama ya YouthConnekt Africa ni urubuga ruhuza urubyiruko, inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere, hagamijwe guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko, kwihangira imirimo, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *