Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika rwitabiriye YouthConnekt Africa Summit 2026 mu myaka iri imbere ruzaba rwarahinduye uyu mugabane ahantu abantu bubaha kuko hifite, hadasabiriza.
Ubwo yabazwaga icyo Afurika yazaba ifite kiyiranga mu bukungu bw’isi mu mwaka wa 2063, Kagame yavuze ko ikintu gikomeye abatuye uyu mugabane bagomba kuzaba bararenze, ari ugusaba imfashanyo.
Ati: “Turashaka kubona iterambere, turashaka kubona Abanyafurika atari abo gahabwa n’abandi. Ibyo twabimazemo igihe ku buryo bibabaje kubona n’ubu hari Abanyafurika bakibona ko kugira ngo babeho neza, hagomba kuba hari undi ubibakorera.”
Kagame avuga ko kuba hari ababibona gutyo ari ikibazo gishobora gukoma mu nkokora intego abakiri bato bihaye yo kuzahindura Afurika umugabane utuwe n’abandi biha agaciro.
Asaba abakiri bato kuzaharanira ko ibyo bihinduka, akavuga ko mu myaka myinshi iri imbere abazaba bakiriho bazishimira ko ibintu byahindutse.
Kuri we, urubyiruko rukwiye kumenya ko rufite ubushobozi bwo gukora iby’abo mu bindi bihugu bakora, rukumva ko narwo rwabishobora.
Kagame kandi yavuze ku byerekeye gukoresha ubwenge ‘bukorano’ mu bibera hirya no hino ku isi, ko hari na benshi mu bakozi bakorera ibigo bikorera bikora ubwenge bukorano bikorwamo n’Abanyafurika.
Asanga imikoranire y’abikorera, Leta n’abafite ubumenyi muri iryo koranabuhanga ari yo yatuma ubwo bwenge bukorano bugirira akamaro abatuye Afurika, ariko Leta zikongera ibikorwaremezo n’amafaranga yo gushobora muri urwo ruhererekane rwose.
Ati: “ Ntidukwiye kumva ko ibibera ahandi bizaza iwacu ari uko twabibasabye. Natwe twabigeraho, natwe tukaba abafatanyabikorwa muri ibyo byose.”
Ubwenge bukorano buratera imbere cyane kandi butanga amafaranga ariko nanone bugomba kwitonderwa.
Perezida Kagame avuga ko kubera ibyo byose, ari ngombwa ko hashyirwaho uburyo bwo kurinda ko ubwo bwenge bwazagira ingaruka ku bantu, ariko ntibwirengagizwe kuko bifite akamaro muri byinshi.

