Mu kibaya gituriye uruzi rwitwa Mara hari imidugudu ituwe n’abaturage bitwa Masaï. Ni abaturage batunzwe no korora inka bakanywa amata ariko ntibabura no korora imbwa zibafasha mu guhiga inyamaswa ziba muri Pariki iri hafi y’abo.
Ntabwo ari aba Masaï gusa batuye mu gice kitwa Masaï-Mara kuko hari n’ubundi bwoko, ariko aba nibo bafite amateka akomeye muri kariya gace kandi nibo bagaragara cyane mu bibera muri Pariki ya Serengeti ikora kuri Tanzania na Kenya.
Abanyamateka bavuga ko aba Masaï bagiye gutura muri kariya gace nyuma yo gusuhuka(migration) bavuye mu kibaya cy’Uruzi rwa Nili.
Hari hagati y’Ikinyejana cya 16 n’Ikinyejana cya 17 nyuma ya Yezu Kristu.
Bageze muri kiriya gice baturiye uruzi rwa Mara, rubafasha kubona urwuri n’aho bashora inka zabo.
Ubwatsi bwo kuragira bwo ntibwari bubure kubera ko amazi ya ruriya ruzi yatumaga ubutaka bwo ku nkengero buhehera, ubwatsi bukamera.
Ikindi ni uko burya amazi iyo atembye, amanukana n’ifumbire y’aho aca hose bityo ugasanga aho uruzi ruca hari ubwatsi butoshye.
Nyuma gutura, aba Masaï bashinze imidugudu, batangira kubaho mu buryo bwabo kandi bwihariye cyane.
Bagira imigenzo igaragaza ubutwari budapfa kugirwa n’ikiremwamuntu aho kiri hose ku isi.
Uretse no kuba bipfumura ibice by’umubiri wabo kandi nta kinya, aba Masaï bagira ubutwari budasanzwe.
Kugira ngo umusore azamerwe ko akuze koko, hari inyamaswa y’inkazi aba agomba kwica, akerekana ko ‘atakiri wa mwana uta umutsima.’
Iyo umushumba w’umu Masaï yahuye inka agahura n’intare, aba agomba gushikama akayirwanya kandi akayinesha uko byagenda kose.
Iba ari intambara yo gupfa no gukira hagati y’intare n’umuntu.
Ubusanzwe ibiraro by’inka zabo biba byubakishijwe ibiti bifite amahwa bikoze uruziga ariko bifite aho umuntu ashobora kubiterurira.
Iyo inka zitashye, bakazicanira, abashumba bazizengurutsa bya bifite amahwa kugira ngo bakumire inyamaswa yaza kuzishimuta.
Abagabo bigisha abana babo kuragira inka no kuzirinda kandi abana bagomba kubyiga bakiri bato.
Abana bagomba no kumenya uko ishyamba riteye, uko bitwara imbere y’inyamaswa runaka bakazabikurana.
The National Geographic yanditse ko aba Masaï bakora ibishoboka byose bakagumana umuco wabo ariko nanone ntibasigare inyuma mu iterambere muri rusange.
Hejuru y’ubutwari bwo mu ishyamba barinda inka zabo, ku butwari bw’aba Masaï hiyongeraho n’urugwiro bagira iyo bari mu nsisiro iwabo.
Uru rugwiro rwerekanwa n’imbyino zitangaje babyina, biterera mu kirere hejuru cyane kandi bemye.
Babikora bemye kandi bafite ibinigi biremereye ku ijosi, ibikomo biremereye ku maboko, amaherena aremereye ku matwi.
Buri wese ubyina imbyino zabo bita ‘adumu’, agomba kuba afite icumu mu kiganza iyo ari umugabo.
Inigi zabo z’amabara yose bazita ‘olkarasha.’
Kugumana gakondo wirengagije amajyambere y’ubu ntibyoroshye!
N’ubwo muri rusange umuco wabo bawutsimbarayeho, ariko nabo bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’amajyambere ari mu isi ya none.
Igikoresho cya mbere cyahinduye imitekerereze n’imibereho y’aba Masaï ni ishuri.
Kuba abana babo baragiye ku ishuri byatumye baba ‘abasilimu’, batangira kugira imvugo n’imyitwarire ya ruzungu.
Bamwe barize baraminuza bajya muri Politiki no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu icyo ari cyo cyose cyahisemo kwakira imico y’ahandi nk’uko ari rusange ku bihugu byinshi ku isi.
Ikindi kintu gituma ama Masaï batakaza umwimerere w’umuco wabo ni uguhora bimurwa mu butaka bwa ba Sekuru kubera ibyemezo abanyapolitiki bafata batitaye ku ngaruka bizagira ku ba Masaï.
Ni kenshi muri Kenya habaye ibibazo bya Politiki abaturage bagapfa ubutaka ndetse izo mvururu zikagwamo benshi.
Aba Masaï bateye imbere k’uburyo hari bamwe bize baba abarimu, abandi bahabwa akazi ko gucunga Pariki, abandi baba abasemuzi, abajyanama b’ubuzima mu midugudu, ba mudugudu …
Umugambi w’aba Masaï ni uko amashuri yose waba warize, ubukire bwose waba utunze, aho waba utuye hose, uba ‘ugomba kuzirikana’ ko uri umu Masaï.
Niyo mpamvu nubabona i Kigali uzasanga bafite imyambarire ya ki Masaï.