Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ababyeyi Barasabwa Kurushaho Kwitabira Gukingiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Ababyeyi Barasabwa Kurushaho Kwitabira Gukingiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2024 9:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe y’ubuzima RBC gishimira urwego ababyeyi bitabiraho gukingiza abana ariko kikabasaba kubyongeramo umurego.

Imibare yerekana ko gukingira abana bikorwa neza hirya no hino kandi ku ndwara zitandukanye.

Ndetse hari indwara zisa n’izacitse ariko ibyo ntibibuza ko abana bazikingirwa.

Jean de Dieu Hakizimana ukora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC,avuga ko gukingira abana bafite munsi y’imyaka itanu bikorwa mu rwego rwo kubaha ubudahangarwa ku ndwara ziterwa n’udukoko turi mu mwuka, mu butaka no mu mazi.

Ati: “Ubusanzwe ikirere n’aho dutuye hose hari udukoko dufitanye dushobora kutwanduza igihe cyose imibiri yacu idakingiye”.

Avuga ko haramutse haciyeho igihe runaka nta gukingira bibayeho, ibyorezo byahita bigaruka mu bantu cyane cyane abana n’abandi badafitite ubudahangarwa buhagije.

Abo barimo abageze mu zabukuru, abafite ibibazo by’ubuzima biterwa n’imirire mibi, indwara zidakira n’abandi.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe gahunda yo gukingira abana n’abandi muri rusange witwa Hassan Sibomana  avuga ko Leta ishyira imbaraga mu gushaka inkingo no kuzigeza ku baturage.

Ibikora ku giciro kinini kuko nta gacupa kamwe k’urukingo kagura munsi ya $3 ni ukuvuga hafi Frw 4000.

Kubera iyo mpamvu, ababyeyi basabwa kwitabira gukingiza kugira ngo izo nkingo zigere ku bana zibagirire akamaro bityo ntizipfye ubusa mu buryo bwose.

Ubuyobozi bwa RBC kandi busaba abantu kwizera ubuziranenge bw’inkingo kuko kugira ngo zemererwe kwinjira mu Rwanda no gutangira guterwa abana zibanza kugenzurwa n’abahanga b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO.

Zibikwa mu byuma bizikonjesha kandi zikazanwa mu ndege kugira ngo zihutishwe kandi zibe zitekanye.

Ubusanzwe gukora urukingo birahenda kandi bigafata igihe. Mu buryo bugenekereje, bishobora gufata hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu kugira ngo rube rubonetse.

Icyakora urukingo rwa COVID-19 rwo rwihuse kuboneka kubera ko hari ikoranabuhanga ryo gukora inkingo ryari risanzwe ririho bituma bitagora abahanga mu gukora uru rukingo ndetse rwahawe n’amazina menshi.

Abakozi ba RBC, ku rundi ruhande, bahumuriza ababyeyi ko iyo umwana wakingiwe yerekanye ibimenyetso birimo umuriro cyangwa ibindi bintu bito biba ku mubiri we, nta kibazo kinini kandi kirambye bimuteza.

Ni ibimenyetso biba byerekana ko umubiri we wahuye n’ikindi kintu utari usanganywe, ariko uwo mubiri ntutinda kubimenyera.

Mu mezi make ari imbere mu Rwanda haratangizwa iri kingira kandi ababyeyi barashishikarizwa kuzabyitabira.

Gahunda yaryo bazayimenyeshwa mu gihe kiri imbere.

TAGGED:AbabyeyiAbanafeaturedGukingiraInkingoRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Eddy Kenzo Yaje Gushyigikira Platini
Next Article UNHCR Irashaka Kwitambika Umugambi Wo Kohereza Abimukira Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?