Abacuruzi ba Sima mu Rwanda barangamiye isoko rya Kenya

Abacuruza Sima mu Rwanda bayobotse Kenya

Muri Tanzania hari kuva amakuru avuga ko sima yahenze cyane.  Ibi biri guterwa n’uko inganda ziyitunganya ziri gusanwa bityo ibyuma biyikora bikaba byarahagaze. Ibi byatumye abacuruzi bo mu Rwanda bayicuruzaga bayikuye hanze bahitamo kuyikura muri Kenya.

Abacuruza Sima mu Rwanda bayobotse Kenya(Photo:KigaliToday)

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda muri Tanzania ivuga ko ibiciro bya sima byikubye kabiri kuko muri Nzeri umufuka w’ibiro 50 waguraga Tsh15,000 (ni ukuvuga $6) mu Ugushyingo 2020 ugura  Tsh22,000 (ni ukuvuga $9) mu bice byinshi bya kiriya gihugu.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda muri iriya Minisiteri witwa Dr Riziki Shemdoe yagize ati: “ Inganda zimwe zitunganya sima mu gihugu cyacu zarahagaze mu gihe gito. Ibi byatumye abafite ziriya nganda bakoresha uriya mwanya batunganya inganda zabo ariko ni iby’igihe gito.”

Avuga ko ibi byatumye umusaruro ugabanuka, ugera kuri toni 150,000 mu Ukwakira uvuye kuri toni 450,000 zavuye mu nganda mu mezi abiri yabanje.

- Advertisement -

Ubusanzwe Tanzania ifite inganda enye z’ingenzi zikora sima: Izo  ni uruganda Twiga ruba   Dar es Salaam, Tanga Cement ruba  Tanga, Mbeya Cement ruba Mbeya na Dangote Cement rwubatswe i Mtwara mu Majyepfo ya kiriya gihugu.

Muri izi nganda zose urwitwa Twiga nirwo runini kuko rukora toni 700 000 ku mwaka.

Ubu nirwo ruri gukora ariko narwo ubushobozi bwarwo buri kuba buke kubera ko abacuruzi benshi bari kujya kuyishakirayo .

Kubera iyi mpamvu, abacuruzi bo mu Rwanda bo bari gushaka uko batumiza sima muri Kenya, abenshi bakaba bashaka sima yitwa Bamburi ciment.

Kuva u Rwanda na Uganda byagirana ibibazo, byatumye ibyavaga yo biza mu Rwanda bihagarara bituma u Rwanda rutangira gukorana bya hafi  mu bucuruzi na Tanzania.

Ubu rero ikibazo cya sima nke muri Tanzania cyatumye abayitumizaga muri Tanzania barangamira isoko rya Kenya

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version