Abadepite B’Uburundi Barabaza Guverinoma Impamvu Polisi Yambara Imyenda Icitse

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi kuri uyu wa 21, Gashyantare 2024 Abadepite batumije Minisitiri w’Umutekano, Martin Niteretse bamubaza icyo Leta iri gukora ngo ihe abapolisi impuzankano nzima.

Bavuga ko bibabaje kuba abantu bashinzwe umutekano Bambara imyenda yacitse kandi ishaje.

Depite Cathérine Rwasa uhagarariye Intara ya Kirundo niwe wazamuye iki kibazo ubwo Minisitiri Niteretse yagezwagaho raporo y’ubugenzuzi yo kuva mu mwaka wa 2019/2020 kugeza mu 2022/2023.

Yagize ati: “Usanga abapolisi bavuga ko hari ibitameze neza, cyane cyane mu mafunguro no mu myambaro, aho abapolisi binubira ko bafite imyambaro yacuye, abandi bashyizeho ibiraka ku mavi no ku kibuno, ugasanga biteye isoni mu gihugu cy’u Burundi. Ndagira ngo nsabe Minisitiri aho hantu baharebe neza, uku kwinuba kurangire.”

- Advertisement -

Niteretse yasubije ko amaze igihe azenguruka ku biro bya Polisi hirya no hino kandi ngo  nta mupolisi wamubwiye ko arya nabi.

Yagize ati: “Nta n’umwe wambwiye ko afungura nabi;  gusa bamwe bambwiye bati ‘Twebwe twari tuzi ko ifu y’ibigori mwatuzaniye ari inyongera’. Uwaba yarabahaye ayo makuru, muzamubwire aze andebe.”

Yahakanye ko hari umupolisi wambara imyenda yacitse, ko ibyo ari inkuru ishaje.

Niteretse yavuze ko abapolisi bose b’Uburundi bahabwe impuzankano nshya vuba aha, ni ukuvuga hagati ya Nyakanga n’Ukuboza, 2023.

Minisitiri Martin Niteretse

Ati “Ni cyo kimwe no kwambara nabi, imyambaro y’ibiraka. Ni byo, dufite ikibazo kandi ni ikibazo cy’igihugu muri rusange kuko impuzankano basabwa kwambara hariho gahunda yo kuyibaha. Ntitwashoboye kuyigeraho kubera ko tutaboneye amafaranga ku gihe kugira ngo tuyigure neza. Ariko abapolisi nka bose, nako bose bafite imyambaro.”

Ngo nta mupolisi wambaye ipantalo yacitse keretse uwaba yayiciye nyine, ari we ushaka kuvuga ati ‘Ibintu byacu ntabyo dufite’, akayica.

Icyakora Minisitiri Niteretse yabwiye Depite Rwasa n’abandi bari mu Nteko ko azakurikirana, akamenya aho aya makuru aturuka kuko ngo abayatanga bashobora kuba bashaka gusebya Polisi y’u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version