Abafungiye Muri Gereza Z’u Rwanda Bangana Na 140,7%

Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2023/2024 iragaraza ko igenzura yakoreye mu mu Magororero 14 yasanze afungiwemo  abantu 86 274 mu gihe afite ubushobozi bwo kwakira abantu 61 300. Ijanisha  ry’abari bafungiye mu magororero ni 140,7%, bivuze ko abangana na 40,7%  barenga ku mubare w’abo amagororero ashoboye kwakira.

Amagororero  afite umubare w’abagororwa uruta uwo afitiye ubushobozi bwo kwakira ni aya  Bugesera, Gicumbi, Huye, Muhanga, Musanze, Nyanza, Nyarugenge, Rubavu  na Rusizi.

Iyi raporo ivuga ko Komisiyo yasanze uburenganzira bw’abantu bafungiye mu magororero  bwubahirizwa mu byerekeye imibereho myiza kuko bahabwa ifunguro rikwiye,  bavuzwa, baba ahantu hari isuku, umwuka n’urumuri bihagije, baridagadura kandi babona amakuru yo hanze y’amagororero.

Komisiyo  kandi yasanze abantu bafunzwe basurwa n’abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo bigakorwa hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Ubusanzwe umuntu wasuye amarana n’uwo yasuye iminota 15.

Abakoze iriya raporo bavuga ko amagororero yose afite imodoka zigenewe gutwara abantu bafunzwe mu gihe bajyanwa  kuburana cyangwa kwivuza, kandi batwarwa mu buryo bwubahiriza icyubahiro cya muntu.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko yasanze abantu bafunzwe badakorerwa iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge.

Ku byerekeye uburenganzira ku butabera, iyi Komisiyo yasanze bwubahirizwa ariko hari ibibazo bikwiye kwitabwaho birimo ikibazo cy’imanza zitinda  kuburanishwa mu nkiko, ikibazo cy’abantu bafunzwe basubikirwa imanza inshuro zirenze ebyiri (2) n’ikibazo cy’abagororwa bavuga ko barangije ibihano barakomeje gufungwa.

Ubwo abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu basuraga kasho z’ubugenzacyaha 100 zagenzuwe basanze  zifungiwemo abantu 5, 546.

Abo bose ngo uburenganzirwa bwabo burubahirizwa, bukaba bukubiyemo ubwo guhabwa ifunguro rikwiye n’amazi meza, bemererwa gusurwa n’imiryango yabo no kuyimenyesha aho bafungiye, abakekwaho ibyaha bajyanwe gufungwa, abajyanwe kuburana cyangwa kuvuzwa batwarwa mu modoka zabugenewe mu buryo bwubahiriza icyubahiro cya muntu n’ubwo umubare w’imodoka ukiri muto.

Komisiyo yasanze imfungwa zidakorerwa iyicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge.

Icyakora, kuri iyi ngingo hari ibibazo bigomba gukemurwa ku buryo bwihuse birimo ikibazo cyo kuvuza abantu bafunzwe badafite ubwishingizi bwo kwivuza n’ikibazo  cy’ingengo y’imari yo kwita ku mibereho myiza y’abagore bonsa n’abatwite  ndetse n’iy’abana bato bari kumwe na ba nyina itaraboneka.

Ku byerekeye uburenganzira ku butabera, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko yasanze bwubahirizwa  kuko imfungwa zose zari zifite inyandiko zizifunga kandi zubahirije amategeko.

Imfungwa kandi zimenyeshwa uburenganzira bwazo burimo ubwo kubazwa ziri

kumwe n’abunganizi, kubazwa mu rurimi zumva, gusoma cyangwa

gusomerwa inyandikomvugo y’ibazwa mbere yo kuyishyiraho umukono.

Muri za kasho zimwe na zimwe za RIB, hari aho Komisiyo yasanze zirimo imfungwa zirusha ubwinshi ubushobozi bwazo bwo kwakira abazifungiwemo, iki kibazo kikaba cyaragaragaye cyane muri kasho zegereye inkiko z’ibanze.

Mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu bari mu bigo 28  binyurwamo by’igihe gito(transit centers), Komisiyo yasanze birimo abantu 7 821.

Uyu mubare uruta uw’abantu bafungiye muri za kasho.

Komisiyo yasanze  uburenganzira ku mibereho myiza yabo bwubahirizwa kuko bahabwa ifunguro rikwiriye, abenshi bafite ibiryamirwa n’aho kuryama, urwaye aravuzwa kandi  bemererwa gusurwa n’imiryango yabo.

Komisiyo yasanze ibigo bifite isuku haba mu byumba ababirimo bararamo, aho batekera, mu bwogero no mu  bwiherero kandi bifite umwuka n’urumuri bihagije. Komisiyo yasanze kandi abari muri ibi bigo bahabwa ibikoresho by’isuku bihagije kandi bafashwa kumenyesha imiryango yabo aho baherereye.

Abari mu bigo nta yicarubozo cyangwa ibindi bikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge bakorerwa.

Mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abantu mu bari mu bigo  ngororamuco bya Gitagata, Nyamagabe na Iwawa, Komisiyo yasanze birimo abantu 4, 878.

Yasanze uburenganzira bw’ababirimo bwubahirizwa burimo  uburenganzira bwo guhabwa ifunguro rikwiye n’amazi meza yo kunywa,  uburenganzira bwo kuba ahantu hatekanye, hisanzuye kandi hari isuku, umwuka n’urumuri bihagije, uburenganzira kuri serivisi z’ubuvuzi n’ubujyanama mu by’imitekerereze n’uburenganzira ku burezi kuko abana bato biga  amashuri abanza n’abakuze bagahabwa inyigisho zinyuranye zirimo n’ubumenyingiro.

Abo muri iyi Komisiyo bavuga ko abari muri biriya bigo babona uburenganzira ku mikino n’imyidagaduro, uburenganzira ku myemerere, uburenganzira bwo kudakorerwa iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibidakwiriye umuntu cyangwa ibimutesha agaciro nabwo burubahirizwa.

Komisiyo yasanze ariko mu bigo ngororamuco hari ikibazo kibangamiye ibidukikije kuko hagikoreshwa inkwi ziboneka  hatemwe amashyamba.

Uretse ibi bibazo bijyanye n’ubucucike mu magereza ndetse na hamwe muri za Kasho, hari ibindi bibazo biri muri iyi raporo, byose bikaba biri busubizwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja uri mu Nteko ishinga amategeko ngo agire icyo abisobanuriraho Abadepite n’uburyo bigomba gukemuka.

Iyi raporo igizwe na paji 173.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version