Shampiyona Ya FERWABA Iratangira Vuba

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira mu mpera z’iki Cyumweru kizarangira taliki 11, Gashyantare, 2024.

FERWABA yatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ya Basketball y’uyu mwaka wa 2024, izatangira kuri uyu  wa Gatanu taliki ya 9, Gashyantare 2024, ikazakinwa n’amakipe 10.

Imikino izajya ibera ku bibuga bya LDK ndetse na Kepler, ikazitabirwa n’amakipe abiri mashya ari mu cyiciro cya mbere yitwa  Inspired Generation na Kepler.

Amakipe 10 azitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Basketall ni: APR BBC, REG BBC, ESPOIR BBC, PATRIOTS BBC, K.TITANS, ORIONS, TIGERS BBC, UGB, INSPIRED GENERATION na KEPLER.

APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka cya 2023 izakina ku ikubitiro na Kepler BBC na yo ifite igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2023.

Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize wa 2023, ari yo Orion BBC na K Titans azahura ku munsi wa gatatu wa shampiyona uzakinwa taliki 24, Gashyantare, 2024.

APR BBC izahura na REG BBC ku munsi wa 21 wa Shampiyona hazaba ari  taliki 29, Werurwe, 2024.

Ayazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2024, ari yo Inspired Generation na Kepler, azahura ku munsi 8 wa shampiyona uzakinwa taliki, 24 Gashyantare 2024.

Patriots BBC (izaba idafite uwari kapiteni wayo, Mugabe Aristide, wari uyimazemo imyaka 7), izakira REG BBC ku munsi wa 15 wa shampiyona uzakinwa taliki 15 Werurwe 2024.

APR BBC izasoza imikino ibanza ya shampiyona ihura na Patriots BBC ku munsi wa 18, taliki 22 Werurwe 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version