Mu Cyumweru kizatangira taliki 12, Gashyantare, 2024, Perezida Kagame azajya i Dubai mu Nama y’abanyacyubahiro izavuga ku byerekeye imiyoborere iboneye yitwa World Government Summit.
Iyi nama izatangira taliki 12 irangire taliki 14, Gashyantare, 2024.
Izahuza abayobozi b’ibihugu n’abandi bantu bakora mu nzego zo hejuru zitandukanye, bose hamwe bagera ku 4,000.
Ni inama ngarukamwaka buri gihe ibera i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Abayitabira baba baturutse mu bihugu 150, ikazibanda cyane cyane mu gukoresha ubwenge buhangano mu nzego z’imiyoborere hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo abatuye isi bazahura nabyo mu gihe kiri imbere.
Abahanga bavuga ko ubwenge buhangano bukiri mu gihe cyabwo cyo kuvuka, ko imbere hari byinshi abantu bakwiye kwitega.
Ni ikoranabuhanga rizagira ingaruka ku mikorere y’ibintu byose ku isi haba mu bukungu, mu buyobozi, mu butabera, mu buvuzi n’ahandi.
Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya 10 ikaba imaze gutumirwamo Abakuru b’ibihugu 50, ba Minisitiri 2,500 , abatanze ibiganiro batandukanye bagera ku 1,550 n’abitabiriye ibi biganiro bose hamwe 38,000.