Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagomba Kumenya N’Iyakorewe Abayahudi- Min Bizimana

Minisitiri ushinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kwiga uko iyakorewe Abayahudi yagenze kuko zombi zigize amahano ‘akomeye kurusha ayandi’ yabaye ku isi mu Kinyejana cya 20.

Dr. Bizimana yabibwiye abakozi bo muri Minisiteri ayoboye bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubasobanurira amateka yaranze Jenoside yakorewe Abayahudi n’uburyo bwiza bwo kurinda ko yazongera kubaho.

Abakozi ba MINUBUMWE bazahugurwa no k’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika neza ibimenyetso bya Jenoside.

Minisitiri Bizimana yavuze ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe hakagira abayirokoka bivuze ko abo bantu bagomba kwiga uko iyakowe Abayahudi yagenze, bagasobanurirwa uko ubwicanyi bwibasira abantu butegurwa, uko bushyirwa mu bikorwa ndetse n’ibikurikiraho.

- Advertisement -

Intego ni ukugira  bamenye n’uburyo babikumira iyo bamaze kubona ko hari ibimenyetso  mpuruza bigaragara biganisha kuri Jenoside.

Dr. Bizimana ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kumenya n’uko iyakorewe Abayahudi yagenze kubera ko zombi ari ibikorwa bibi byakorewe inyokomuntu kurusha ibindi mu Kinyejana cya 20.”

Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe n’abarwanashyaka rya NAZI.

Yatangiye mu mwaka wa 1933 irangira mu mwaka wa 1945.

Icyakora hagati y’umwaka wa 1941 n’umwaka wa 1945 nibwo ibintu byakomeye, Abayahudi bibasirwa n’Abanazi bari bamaze kugera k’ubutegetsi bwari buyobowe  Adolf Hitler.

Adolf Hitler niwe wazanye ibitekerezo kirimbuzi byatumwe Abayahudi bicwa

Yarangiye ihitanye Abayahudi Miliyoni esheshatu(6).

Ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yo yatangiye muri Mata irangira muri Nyakanga, 1994.

Yahitanye abantu barenga Miliyoni imwe(1) mu minsi 100 gusa.

Umwe mu bahanga bazahugura abayobozi ba MINUBUMWE witwa Stèphane yavuze ko  iyo abantu bajya kwica abandi ngo babamare, hari ibyo babanza gukora.

Ku rundi ruhande avuga ko kwiga amateka y’ubwicanyi nka buriya bituma abantu bafata n’ingamba zo kwirinda ko ibyo bintu byazasubira kubaho.

Abahanga baje guhugura abakozi ba MINUBUMWE ni Abayahudi bo mu Bufaransa bacunga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi rw’i Paris bita Le Mémorial de la Shoah.

Abayahudi bazize Jenoside biciwe mu Burayi bamwe bashyinguwe mu Bufaransa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version