Abaharanira Kuba Miss Rwanda Basuye Uruganda Rutunganya Indabo

Ni uruganda rwitwa Bella Flowers ruri mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana. Abakobwa bari gutegurirwa kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda 2021 basuye ruriya ruganda kugira ngo barebe uko zitegurwa mbere y’uko zoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Aba bakobwa bamaze iminsi basura ahantu hatandukanye harimo no mu kigo cyageneye ivatiri umukobwa uzaba Miss Rwanda 2021 kitwa Hyundai.

Ikigo cya Bella Flowers cyubatwe ku buso bwa  Hegitari 65. Kuva ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ugera aho kiriya kigo kiri hari ibilometero 65.

Indabo zerera ku bushyuhe bwa degree Celsius ziri hagati ya 17 na 25, aha ni mu gihe cy’itumba n’aho mu mpeshyi zikerera ku bushyuhe bwa degree Celsius ziri hagati ya 55 na 60.

- Advertisement -

Amazi azuhira ava mu Kiyaga cya Muhazi.

Indazo zeramo ziba zarahumbitswe mu nzu zabugenewe bita greenhouses zubatswe ku buso bwa Hegitari 20.

Hari yazo hari amacumbi y’abakozi bizitaho.

Urubuga rw’Ikigo Bella Flowers handitse ko abakozi bacyo baba baratoranyijwe mu buryo bwitondewe kugira ngo bite kuri ziriya ndabo, nazo zizatange umusaruro abakiliya bifuza.

Ni indabo z’amoko 18
Aba bakobwa baritegura kuzavamo Miss Rwanda 2021
Indabo zera muri kariya gace
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version