Abahatanira Ikamba Rya Miss 2021 Baratiwe Imodoka Uzabahiga Azatwara

Abakobwa 20 baherutse gutoranyirizwa kujya mu mwiherero uri kubera mu Bugesera bitegura kuzatoranywamo Miss Rwanda 2021 beretswe kandi baratirwa ubwiza bw’imodoka uzabahiga azegukana.

Baretswe iyo modoka yo mu bwoko bwa Hyundai Creta 2021, barekwa uko amatara yayo acana neza, indorerwamo zerekana ibinyabiziga bituruka inyuma, imbere aho umushoferi arebera ibipimo biranga ubuzima bwayo n’ibindi.

Bafunguriwe imiryango yayo barebamo imbere uko isa, bamwe bicaramo ngo bumve uko imifariso yayo imeze neza n’ibindi.

Ifite ikoranabuhanga rya Bluetooth imbere, ikagira radio nini, ikagira uburyo bwo gufata video(ni ukuvuga ko ifite za camera), ifite igisenge gifunguka.

- Advertisement -

Iyi modoka yose ifite agakico ka miliyoni 38 Frw havanyweho imisoro.

Imbere yayo uko hateye
Iyi modoka ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 30 havanywemo n’imisoro
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version