Rusesabagina Yivumbuye Mu Rukiko Atangaza Ko Urubanza Rwe Aruhagaritse

Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba yavuze ko ahagaritse kwitabira urubanza rwe, ashinja urukiko ko rutashoboye kubahiriza uburenganzira bwe bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Ruesabagina yasabye ko kubera ubunini bwa dosiye, iburanisha rya none ryasubikwa mu gihe nibura cy’amezi atandatu, kugira ngo abanze abone ibikenewe byose byamufasha kwiga dosiye no gutegura imyiregurire.

Umucamanza yanze ubusabe bwe, ategeka ko iburanisha rikomeza hiregura Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari ugeze ku cyaha cya cyenda mu bisaga 16 aregwa.

Rusesabagina yahise azamura ukuboko, ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano, bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira urubanza, urubanza rwanjye nduhagaritse.”

- Advertisement -

Me Rudakemwa umwunganira yahise avuga ko na we aragendera ku mabwiriza y’uwo yunganira.

Ati “Ibyo avuze nanjye ndabishyigikiye nta kindi narenzaho.”

Bivuze ko igihe yahagarika kwitabira iburanisha kandi yamenyeshejwe, urubanza rwaburanishwa adahari, ntibibuze urukiko kumukatira kimwe n’abandi.

Impamvu ubusabe bwe bwanzwe

Nyuma yo kwiherera mu gihe kirenga isaha, urukiko rwanzuye ko igihe cy’amezi atandatu cyo gusubika urubanza cyasabwe na Rusesabagina kidakwiriye, hashingiwe ku nyungu z’ubutabera n’uburenganzira bw’ababuranyi ku butabera buboneye.

Rwashingiye ku mpamvu zirimo kuba Rusesabagina yemera ko kuva urubanza rwaregerwa urukiko, hari inyandiko za dosiye afite kandi ko yatangiye kurutegura, ahubwo ikibazo ari uko gereza itamuha igihe gihagije cyo gusoma dosiye kuko izimya amatara hakiri kare.

Hari kandi ko yabwiye urukiko ko igihe cyose abishakiye abonana n’abavoka be mu rwego rwo gutegura dosiye, ko kandi hari inyandiko zirebana na dosiye bamugezaho.

Indi mpamvu ni ukuba Rusesabagina Paul ahuriye n’abandi baburanyi mu rubanza rumwe, nabo bakaba bakeneye ko uburenganzira bwabo ku rubanza ruciwe ku gihe gikwiye bwubahirizwa nk’uko babyemererwa n’amategeko.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version