Abakobwa 20 Batsindiye Gukomeza Muri Miss Rwanda 2022

Irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022 rigeze ahashyushye, aho abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero ubanziriza umunsi wa nyuma w’irushanwa bamaze kumenyekana.

Ni irushanwa rizerekana uzahabwa ikamba ubu ryambawe na Ingabire Grace, wabaye Miss Rwanda 2021 muri Werurwe y’umwaka ushize.

Ibirori byo gutoranya aba bakobwa 20 muri 70 bageze kuri iki cyiciro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2020, i Gikondo ahazwi nka Expo Ground.

Buri mukobwa yahabwaga amahirwe yo kugera imbere y’akanama nkemurampaka, akivuga, akanavuga umushinga we nk’iturufu yizeye ko izamuhesha ikamba.

Abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa ni Ruzindana Kelia [No 47], Nshuti Divine [No 44], Uwimanzi Vanessa [No 70], Bahali Ruth [No 3], Uwimana Marlene [No 69], Ikirezi Musoni Kevine [No 10], Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38], Uwikuzo Marie Magnificat [No 67], Kayumba Darina [No 25] na Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [55].

Abandi ni Kazeneza Marie Merci [No 26], Umuhoza Emma Pascaline [No 53], Keza Maolithia [No 27], Saro Amanda [No 48], Keza Melissa [No 28], Lynda Nkusi [No 43], Muringa Jessica [No 37], Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42], Uwimana Jeannette [No 68] na Kalila Leila Franca [No 23].

Abagize akanama nkemurampaka batangaje abakobwa 18 barushije abandi, hiyongeraho babiri batowe cyane mu majwi yo kuri internet na SMS.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu: Dr Higiro Jean Pierre, Fiona Muthoni, Ntazinda Marcel, Ingabire Egidie Bibio na Irizabimbuto Fidèle.

Biteganyijwe ko abakobwa 20 batoranyije batangira umwiherero kuri uyu wa Mbere muri La Palisse Hotel Nyamatank’uko bimaze igihe bigenda.

Bazamarayo ibyumweru bibiri bahabwa amasomo agendanye n’amarushanwa y’ubwiza, uburere mboneragihugu, indangagaciro z’umuco nyarwanda n’ibindi.

Bazaba bitegura irushanwa rizatanga Nyampinga w’u Rwanda mushya ku wa 19 Werurwe 2022.

Abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version