U Rwanda Rurashaka Kubaka ‘Ubukungu Budapfusha Ubusa’

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ishaka  gushyiraho uburyo bw’ubukungu  budasanzwe henshi muri Afurika bwo ‘kudapfusha ubusa’, kudasesagura.

Buri kintu mu byakozwe mu nganda kizajya kinagurwa( re-cycling) gikorwemo ikindi aho kugira ngo hagurwe igishya cyangwa igishaje kijugunywe.

Ni ubukungu bita ‘circular economy.’

Abahanga mu bukungu bavuga ko ubu ari ubukungu buba bushingiye k’ubumenyi n’ikoranabuhanga bukora k’uburyo hirindwa ko igikoresho runaka cyajugunywa cyangwa  cyabikwa kidakoreshwa hatarebwe niba nta wundi musaruro cyabyazwa.

- Kwmamaza -

Muri uyu mujyo w’ibitekerezo kandi, harimo ingingo y’uko ibyo umuntu runaka atagikoresha kubera ko ashaka kugura ibindi, harebwa uburyo yabikodesha undi ubikeneye akajya abyishyura gahoro gahoro kugeza abyegukanye, ibyo bita leasing.

Muri ubu bwoko bw’ubukungu kandi harebwa niba ikintu runaka aho kujugunywa, kitasanwa cyangwa kitanagurwa(re-cycling) kikavanwamo ikindi gifite akandi kamaro gasa cyangwa gatandukanye n’ako icya mbere cyari gifite.

Baje kumva uko Politiki y’u Rwanda k’ubukungu burengera ibidukikije ihagaze

Ni ubukungu benshi bashima ko bugira akamaro mu kwirinda gusesagura no guhumanya ibidukikije( ubutaka, amazi n’ikirere) binyuze mu kujugunyamo ibikoresho bitagikoreshwa.

Hashize imyaka irenga 10 abahanga biga uko ubu bwoko bw’ubukungu budahungabanya ibidukikije bwakora.

Ni uburyo bw’ubukungu busanzwe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere mu Burayi, Amerika ndetse no muri Aziya urugero nko mu Bushinwa no mu  Buyapani.

U Rwanda rurashaka kuba igihugu cya mbere muri Afurika gitangije ubu bwoko bw’ubukungu.

Gutangiza iyi mikorere mishya mu by’ubukungu byakorewe mu Kigo giteza imbere ibitekerezo byihariye kitwa Norrsken kiri mu Mujyi wa Kigali.

Hagati aho kandi mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga kuri ubu bwoko bw’ubukungu, yitwa World Circular Economy Forum.

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzazamura imikorere muri uru rwego rushya rw’ubukungu kandi rukazabera urugero n’ibindi bihugu by’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version