Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi ba ECOBANK Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi ba ECOBANK Batawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 July 2022 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri bakorera Banki ya ECOBANK batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa ya Miliyoni  enye n’igice (4.500,000 Frw).

Amakuru twamenye ni uko bariya bakozi bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara yagombaga gutezwa inzu ye kubera gutinda kwishyura banki ikigizwa imbere.

Abagomba gufasha ufitiye banki umwenda bari bukorane n’abakora mu byo guteza cyamunara, italiki ya cyamunara ikigizwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga rya e-auction system.

Abafashwe ni  Niyonshuti Theogène, akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo yafashwe n’abakiliya ba Banki.

Abakora aka kazi babita Debt Recovery Officer.

Undi yitwa Waswa Edward akaba yari asanzwe ari umushoferi.

Bombi bafatiwe mu modoka bari kwakira ariya mafaranga!

RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo bafatwe, ikibutsa abaturarwanda kwirinda icyaha cya ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa  n’amategeko.

Kiri mu byaha bimunga ubukungu.

Ubusanzwe ruswa ni nke mu Rwanda. Icyakora hari raporo ya Transparency International Rwanda iherutse gutangaza ko u Rwanda rwamanutseho umwanya umwe mu kurwanya ruswa, ruvuye ku mwanya wa Kane rujya ku mwanya wa Gatanu.

Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kujya babuha amakuru y’abashaka gutanga ruswa kandi bubizeza ko nta nkurikizi bizabagiraho kubera ko barengerwa n’Itegeko.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa ingingo ya 19 rivuga ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

TAGGED:featuredRIBRuswaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Côte D’Ivoire Zafatiwe Muri Mali, Afurika Y’Epfo Yabyinjiyemo
Next Article P-Square Yagarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?