Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakozi ba ECOBANK Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakozi ba ECOBANK Batawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 July 2022 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri bakorera Banki ya ECOBANK batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa ya Miliyoni  enye n’igice (4.500,000 Frw).

Amakuru twamenye ni uko bariya bakozi bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara yagombaga gutezwa inzu ye kubera gutinda kwishyura banki ikigizwa imbere.

Abagomba gufasha ufitiye banki umwenda bari bukorane n’abakora mu byo guteza cyamunara, italiki ya cyamunara ikigizwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga rya e-auction system.

Abafashwe ni  Niyonshuti Theogène, akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo yafashwe n’abakiliya ba Banki.

Abakora aka kazi babita Debt Recovery Officer.

Undi yitwa Waswa Edward akaba yari asanzwe ari umushoferi.

Bombi bafatiwe mu modoka bari kwakira ariya mafaranga!

RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo bafatwe, ikibutsa abaturarwanda kwirinda icyaha cya ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa  n’amategeko.

Kiri mu byaha bimunga ubukungu.

Ubusanzwe ruswa ni nke mu Rwanda. Icyakora hari raporo ya Transparency International Rwanda iherutse gutangaza ko u Rwanda rwamanutseho umwanya umwe mu kurwanya ruswa, ruvuye ku mwanya wa Kane rujya ku mwanya wa Gatanu.

Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kujya babuha amakuru y’abashaka gutanga ruswa kandi bubizeza ko nta nkurikizi bizabagiraho kubera ko barengerwa n’Itegeko.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa ingingo ya 19 rivuga ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

TAGGED:featuredRIBRuswaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Côte D’Ivoire Zafatiwe Muri Mali, Afurika Y’Epfo Yabyinjiyemo
Next Article P-Square Yagarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?