Urugendo Shuri Rwo Kubohora U Rwanda Rurasubukuwe

Igisirikare cy’u Rwanda kigiye  ‘kongera’ gufasha abantu mu rugendo shuri rwerekana hamwe mu hantu h’ingezi abahoze mu mutwe wa gisirikare witwaga Rwanda Patriotic Army(RPA)  baciye babohora u Rwanda.

Ni urugendo bise RPA Liberation War Study Tour rugomba kumara iminsi ine, ni ukuvuga guhera tariki 15 kugeza tariki 18, Mata, 2021.

Intego y’uru rugendo ni ukongerera abantu ubumenyi bwerekeye uko abahoze muri RPA bagize umuhati n’ubutwari bwo kubohora u Rwanda ariko mu bibazo byinshi bijyanye n’urugamba.

Abazitabira uru rugendo barimo abanyeshuri n’abandi basirikare batoranyijwe.

- Advertisement -

Ikindi kigamijwe muri uru rugendo shuri ni ukwereka abasirikare ubutwari bwaranze bakuru babo bityo bakumva ko ubutwari ari bwo nkingi mwikorezi y’igisirikare cy’u Rwanda.

Uru rugendo ruzakorerwa mu Ntara y’i Burasirazuba mu duce twa Kagitumba, Nyabweshongezi,  Ryabega,  Nyagatare, Gabiro, Kaborogota ndetse no mu Majyaruguru mu duce twa  Mulindi, Gicumbi, Butaro, Nyamagumba, Musanze n’ahandi.

Urugendo nk’uru si ubwa mbere rukozwe kuko uruheruka rwabaye muri 2019 ruyoborwa n’abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda barimo na CG George Rwigamba.

CG George Rwigamba yari mu bayoboye urugamba mu Burasirazuba bw’u Rwanda( Photo@Muzogeye)

Ruriya rugendo rwabaye tariki 02, Nyakanga, 2019.

Rwigamba nk’umwe mubari abayobozi b’ingabo z’Inkotanyi mu Ntara y’i Burasirazuba yeretse abari bitabiriye ruriya rugendo uko urugamba rwagenze, aho baciye, ibibazo bahuye nabyo n’uko babyigobotoye.

Abandi batanze ubuhamya bw’uko ruriya rugamba rwagenze barimo Col Ludovic  Twahirwa Dodo, Gen Fred Ibingira, Gen Sam Kaka, Gen James Kabarebe na Gen Nzaramba.

Gen Gisa Fred Rwigema, Intwari y’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version