Abaminisitiri Basabye Ko Abadepite Ba EALA Bagabanywa

Inama y’abaminisitiri bashinzwe imari n’ubucuruzi mu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yasabye ko umubare w’abagize Inteko ishinga amategeko yawo ugabanywa, bijyanye n’uburyo ingengo y’imari iyitangwaho ikomeje kuba nini cyane.

Ni igitekerezo cyazamuwe mu gihe EAC ikomeje kugira ibibazo by’amikoro, bishingiye ku misanzu y’ibihugu ikunze kudatangirwa igihe.

Raporo yashyikirijwe inama ya 12 ya ba minisitiri bashinzwe imari n’ubucuruzi muri EAC, igaragaza ko EALA ifite abayigize benshi ugereranyije n’izindi nteko zishinga amategeko z’uturere, bigatuma ari nayo itangwaho amafaranga menshi kugirango yuzuze inshingano zayo.

Igitekerezo kivuga ko umubare w’abadepite bahagarariye buri gihugu wagabanywa, bakava ku icyenda bakaba batanu.

- Advertisement -

Bibarwa ko mu misanzu itangwa n’ibihugu nibura 35.35 ku ijana bikoreshwa kuri EALA, ubunyamabanga bukuru bw’umuryango butangwaho 35.16 ku ijana naho Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rugatangwaho 7.06 ku ijana.

Iyo raporo yanasabye ko inshuro iyi nteko iteraba zagabanywa zikaba enye mu mwaka w’ingengo y’imari, hagamijwe kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa.

Amakuru avuga ko ubusanzwe buri mudepite ahabwa umushahara wa buri kwezi ungana na $6,408 (nibura miliyoni 6,6 Frw) hakiyongeraho $160 ashyikirizwa uko inteko yateranye.

Iyo mikorere ngo ivuguruwe maze aba badepite mu mirimo yabo bakajya bunganirwa n’inteko zishinga amategeko zisanzwe z’ibihugu, inshuro bahura zagabanyuka n’amafaranga atangwa bikaba uko.

Abadepite ba EALA ariko bamaganye iyo raporo, bavuga ko imikorere yabo ari icyitegererezo ku zindi nteko z’uturere.

Depite Rose Akol uhagarariye Uganda muri EALA, yavuze ko uko iyi nteko igengwa n’amasezerano ashyiraho EAC ku buryo bariya baminisitiri atari bo bagomba kuba basuzuma kiriya kibazo, nk’uko ikinyamakuru Nation cyabitangaje.

Ni icyemezo kugira ngo cyubahirizwe kigomba kwemezwa n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango, nk’urwego rukuru rwawo.

Buri gihugu gihagararirwa n’abadepite icyenda, aho umuntu yemerewe manda zitarenga ebyiri z’imyaka itanu, itanu.

Muri manda izarangira mu 2022 u Rwanda ruhagarariwe na Martin Ngoga ari na we uyoboye EALA, Rwigema Pierre Celestin, Kalinda François Xavier, Barimuyabo Jean Claude, Bahati Alex, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Ndangiza Fatuma na Gasinzigwa Oda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version