Salva Kirr Yasubiye Kuganira Na Tshisekedi

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr yageze i Kinshasa kuganira na mugenzi we uyobora DRC Felix Tshisekedi.

Kirr muri iki gihe niwe uyobora Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Asuye Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’igihe gito avuyeyo mu kiganiro cyari kigamije kureba uko intambara hagati ya DRC na M23 yahosha.

Amatsinda y’Abakuru b’ibihugu byombi yahuye aganirira mu muhezo w’itangazamakuru.

- Advertisement -

Ubushize ubwo Kirr yasuraga Tshisekedi yari akubutse mu Rwanda aho yahuye na mugenzi we uruyobora Nyakubahwa Paul Kagame.

Icyo gihe bombi baganiriye ku cyakorwa ngo umutekano urambye ugaruka mu Burasirazuba bwa DRC.

Bemeranyije ko icyawugarura nta kindi kitari ugukuraho impamvumuzi zateye intambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version