Abana B’Abanyarwanda Bazatozwa Na Bayern Bamenyekanye

Ubuyobozi bw’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gihuza amarerero y’abana batozwa na FC Bayern Munich bwatangaje abana 10 b’Abanyarwanda bazatozwa n’abatoza n’iyi kipe.

Abo bana bagomba kuzahagararira Ikipe y’u Rwanda muri iryo rushanwa rizaba mu mpera z’umwaka wa  2023.

Mu Ukwakira, 2023, ni bwo hazakinwa irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abato bo mu marerero ya Bayern Munich.

Abana 15 muri rusange ni bo bazaba bari mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich rizaba riri mu Rwanda.

Igikorwa cyo kubahitamo giherutse kubera mu Bugesera, gikorwa n’abatoza batandukanye bo mu Rwanda b  n’abayobozi bo muri iryo rushanwa “FC Bayern Youth Cup.”

Abana babanje kwigabanyamo amakipe icyenda kuva kuri A kugeza kuri I.

Ayo makipe yabanje gukina hagati yayo kugira ngo haboneke ikina neza kurusha indi.

Byari n’amahirwe yahawe buri mwana kugira ngo agaragaze ibyo azi, ashoboye.

, bagenda bakina hagati ya bo kugira ngo haboneke ikipe ya mbere ndetse buri mwana agaragare mu mikino myinshi.

Muri rusange, buri mwana yamaze byibuze iminota 90 mu irushanwa rito ryamaze amasaha 10.

Nyuma yaryo hakurikiyeho gutangaza amazina y’abana bahize abandi baba ari bo bazabajya mu Budage guhura n’andi makipe arindwi azitabira FC Bayern Youth Cup.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe gushaka impano z’abakiri bato ku Isi muri Bayern Munich, Francisco Quiñones, yavuze ko mu Rwanda hari abana bafite impano kandi yizeye ko ikipe yatoranyijwe izitwara neza.

Ati: “Uyu munsi twarangije guhitamo abakinnyi mu gihugu hose. Abo twabonye ni abana bafite imbaraga kandi bazi gufata umwanzuro ukwiye ku mupira kandi vuba. Dufite ikipe nziza ihagarariye u Rwanda.”

Yavuze ko bariya  bana bazahura na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Nigeria, Afurika y’Epfo, Argentine, u Buhinde n’u Budage.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie, yavuze ko abana batatsinze hari izindi gahunda zabateguwe kugira ngo bakore ibyo bashoboye, buri wese ku rwego rwe.

Ibyo birimo no kujya Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17.

Irushanwa ryahereye ku bana ibihumbi 10 baturutse mu marerero arenga 300 mu Rwanda hose.

Mbere habanje gukurwamo 1700 ari nabo bavanywemo 100 bahatanye mu cyiciro cya nyuma.

N’ubwo abana 15 ari bo bazajya mu mwiherero, 10 gusa nibo bazajya mu Budage, abandi basigaye bakazasimbura uwagira ikibazo gituma atajya gukina irushanwa.

Abo icumi ni: ni Gatare Ndahiriwe Héritier, Ishimwe Elie, Hategekimana Abdul “Mbappé”, Twagirihirwe Alex, Sheja Djibril, Byiringiro Thierry, Ntwali Anselme, Ntwali Edison, Ndayishimiye Barthazal na Mutangwa Cédric.

Abazafatanya na bo kwitegura irushanwa ni Mugisha Arsène, Mico Rusaro Emmanuel, Nshimiyimana Olivier, Mwumvaneza Tumusifu na Singaye Jean Paul.

Imikino yose y’iri rushanwa izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2023, ibere kuri Olympic Stadium yahoze iberaho imikino ya Bayern Munich.

Iki gikorwa ni kibaye nyuma y’uko u Rwanda rusinyanye amasezerano na FC Bayern Munich yo guteza imbere ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda azamara imyaka itanu.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version